Perezida Paul Kagame yashimiye mugenzi we wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni watorewe gukomeza kuyobora iki Gihugu, anamwifuriza we n’Abanya-Uganda ishya n’ihirwe mu gukomeza gukorera Igihugu.
Ni nyuma yuko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri Uganda itangaje ko Yoweri Kaguta Museveni yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu cyumweru gishize ku wa Kane tariki 15 Mutarama 2025.
Mu butumwa bwo kumushimira intsinzi yegukanye, Perezida Kagame yagize ati “Ndagushimira Perezida Kaguta Museveni ku bwo kongera gutorwa nka Perezida wa Uganda.”
Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yakomeje agira ati “Ndakwifuriza ishya n’ihirwe wowe n’Abanya-Uganda mu gukomeza gukorera Igihugu cyanyu kugira ngo abaturage bakomeze batere imbere.”
Perezida Kagame kandi yanizeje mugenzi we Museveni ko u Rwanda rwiteguye gukomeza gukorana na we ndetse na Uganda nk’Ibihugu by’ibivandimwe.
Ati “Niteguye gukomeza ubufatanye bushikamye kandi butanga umusaruro hagati y’Ibihugu byombi.”
Perezida Yoweri Kaguta Museveni yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu ku majwi 71,65% mu gihe Robert Kyagulanyi Ssentamu, uzwi nka Bobi Wine waje amukurikiye, we yagize amajwi 24,72%.
Yoweri Kaguta Museveni w’imyaka 81 y’amavuko, yatangiye kuyobora Uganda kuva mu 1986, akaba yatsindiye manda ya karindwi yo gukomeza kuyobora Abanya-Uganda.
RADIOTV10







