Perezida wa Kenya, William Ruto akaba anayoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yatangaje ko yavugishije bagenzi be, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, na Felix Tshisekedi wa DRC, ku bibazo byo mu burasirazuba bwa Congo byakajije umurego, ndetse ko bitarenze amasaha 48 hagomba kuba Inteko Rusange idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC.
Perezida Ruto yabitangaje mu butumwa bw’amashusho yatambukije, aho avuga ko ubwiyongere bw’ibibazo by’umutekano biri muri Congo, ari ikibazo gihangayikishije cyane Ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’ababituye.
Yavuze kandi ko n’ibikorwa by’ubutabazi no gukiza amagara by’abaturage, na byo byahazahariye kubera ibikorwa bya gisirikare, birimo ifungwa ry’ikibuga cy’indege cya Goma.
Ati “Ndahamagarira guhagarika imirwano byihuse kandi nta mananiza abayeho, nanashimangira kandi ko impande zose zigomba koroshya ikorwa ry’ibikorwa by’ubutazi ku baturage bagizweho ingaruka, kandi nsaba impande zombi, kugana inzira z’amahoro mu gukemura aya makimbirane.”
Yavuze kandi ko ibi bibazo byo mu burasirazuba bwa Congo byazamuye umwuka mubi mu mibanire ya bimwe mu Bihugu byo muri aka karere.
Ati “Nk’umuyobozi wa EAC w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Kenya ihangayikishijwe bikomeye n’ibibazo bikomeje gukara, kandi ifite inshingano zo gutanga ubufasha mu biganiro hagati y’impande zibirimo.”
Perezida William Ruto uvuga ko umuti urambye w’ibi bibazo, ntahandi wava atari mu biganiro ndetse no mu bushake bwa Politiki bw’impande zirebwa, yavuze ko kandi yanavuganye n’impande ziri mu biganiro by’i Luanda.
Ati “Ndahamagarira impande ziri mu biganiro by’i Luanda ku bibazo byo mu burasirazuba bwa DRC, byumwihariko abavandimwe banjye Prezida Félix Tshisekedi na Perezida Paul Kagame, bombi nanavugishihe muri uyu mugoroba, kugira ngo bumve icyifuzo cy’amahoro gitangwa n’abaturage bo mu karere kacu ndetse n’umuryango mpuzamahanga.”
Yavuze ko nyuma yo kuganira n’abandi Bakuru b’Ibihugu binyamuryango bya EAC, hahise hategurwa Inteko Rusange idasanzwe igomba kuba mu gihe kitarenze amasaha 48.
Perezida Ruto yatangaje ibi mu ijoro ryacyeye ubwo imirwano ikomeye yari ikomeje kubera mu nkengero z’Umujyi wa Goma, mbere yuko ufatwa na M23.
Nyuma y’amasaha macye atangaje ibi, Umutwe wa M23 waje gutangaza ko wamaze gufata uyu mujyi wa Goma, unahumuriza abaturage bawutuyemo ko bakwiye gutuza.
RADIOTV10