Ubwo hashyingurwaga abayobozi babiri barimo uwari Minisitiri w’Ibidukikije muri Ghana baherutse guhitanwa n’impanuka ya kajugujugu, Perezida w’iki Gihugu yavuze ko barangwaga n’umuhate wo gukorera Igihugu, kandi ko bakwiye kubera urugero abayobozi basigaye ku Isi.
Aba bayobozi bashyinguwe kuri iki Cyumweru, ni Minisitiri w’ibidukikije Ibrahim Muhammed Murtala n’Umuyobozi Mukuru wungirije wari ushinzwe guhuza ibikorwa by’umutekano imbere mu Gihugu, Alhaji Muniru Limuna Mohammed.
Aba bayobozi ni bamwe mu baguye mu mpanuka y’indege ya kajugujugu yavaga mu Murwa Mukuru i Accra yerekeza mu Mujyi wa Obuasi. Abashinzwe itumanaho mu by’indege baza kuyibura kuri radar, nyuma iboneka yakoze impanuka mu gace ka Adansi.
Aba bayobozi bashyinguwe mu irimbi rya Gisirikare, nyuma yo kunamirwa no guhabwa icyubahiro na Perezida John Dramani Mahama.
Yagize ati “Ndizera neza ntashidikanya ko aba batuvuyemo, bafite icyifuzo cy’uko dukomeza gukorana umurava nkuko tukiri kumwe nabo, wasangaga bafite ishyaka ryo gukorera igihugu.”
Yongeyeho ko “Mu rwego rwo kubaha icyubahiro, dukomeze umurava mu gukorera abaturage ba Ghana, duharanire kunoza ibyo dukora, kugira ngo aho baruhukiye roho zabo zumve zitekanye.”
Uretse aba ba Minisitiri babiri, mu bandi baguye muri iyi mpanuka, harimo Edward Omane Boamah wari Minisitiri w’Umutekano, hakaba Samuel Sarpong wari Umuyobozi wungirije w’ishyaka riri ku butegetsi, National Democratic Congress.
Aba bantu umunani bose byemejwe ko baguye muri iyi mpanuka, nyuma yuko imibiri yabo ikorewe ibizamini byakorewe muri Afurika y’Epfo.
Biteganyijwe ko ku wa 15 Kanama 2025, ari bwo abasigaye bazashyingurwa mu irimbi rya Black Star Square, riherereye i Accra.
Kugeza ubu ntiharamenyekana icyaba cyarateye iyi mpanuka yacuze inkumbi, cyakora igisirikare cya Ghana kiravuga ko cyatangiye iperereza.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10