Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ubutumwa RIB igenera Abanyarwanda ku byaha by’ubucuruzi bw’abantu byahinduye isura

radiotv10by radiotv10
02/06/2025
in MU RWANDA
0
Ubutumwa RIB igenera Abanyarwanda ku byaha by’ubucuruzi bw’abantu byahinduye isura
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ruvuga ko ibyaha by’icuruzwa ry’abantu byakunze gukorerwa abantu badafite ubumenyi bwinshi, bisigaye bikorerwa abantu bize banafite ubumenyi bizezwa ibitangaza, rugasaba abantu kujya babigiraho amakenga kuko “nta kuntu umuntu utakuzi yakurira impuhwe.”

Byatangajwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry kuri uyu wa Mbere tariki 02 Kamena 2025 mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru.

Yavuze ko mbere ibi byaha by’icuruzwa ry’abantu byabanje kujya bikorerwa abantu batajijutse, ariko ko muri iki gihe biri gukorerwa abantu bafite amashuri n’ubumenyi.

Yagize ati “Iyo bavuga ngo icuruzwa ry’abantu ntabwo rigikorerwa abaturage badasobanutse, ubu ngubu turabona abize na bo batwarwa, bafite amashuri, bafite ubumenyi.”

Yavuze ko muri Mata 2025, hagaruwe Abanyarwanda 10 bari barajyanywe mu Gihugu cya Myanmar, bariho bakoreshwa imirimo y’uburetwa ndetse n’ibindi bikorwa bitemewe n’amategeko.

Ati “Bashobora kugenda bakagukoresha akazi k’uburetwa, hari abo bashora mu buraya, hari abakurwamo ingingo z’umubiri, hari na ruriya rubyiruko rukoreshwa mu gukora ibyaha.”

Aba bantu bari bajyanywe bizezwa ibitangaza nk’akazi kazajya kabahemba amafaranga menshi, ariko bagerayo bakisanga bakoreshwa ibyo bikorwa.

Ati “Babizezaga ndetse n’umushahara w’amafaranga menshi, hagati y’amadorali y’igihumbi (1 000 USD) n’igihumbi na magana atanu (1 500 USD), babizeza ko uko bakora neza, uko batera imbere ayo mafaranga azagenda yiyongera.”

Bamwe mu baherutse kugarurwa mu Rwanda nyuma yuko bisanze muri kiriya Gihugu bakoreshwagamo iyi mirimo y’agahato, baherutse gutanga ubuhamya, bavuga uko bisanzeyo, n’uburyo bafatwaga, aho bavuze ko bageragayo bakamburwa telefone, ubundi bagakoreshwa uburetwa, banahabwa ibihano biremereye igihe babaga batakoze ibyo basabwaga.

Bamwe muri urwo rubyiruko rufite ubumenyi mu ikoranabuhanga, bavuze ko basabwaga gukora uburiganya bakoresheje imbuga nkoranyambaga kugira ngo bibe amafaranga abantu.

Dr Murangira yavuze ko abari gukorerwa ibi byaha biganjemo urubyiruko, aboneraho kubagenera ubutumwa ndetse n’ababyeyi babo. Ati “Urubyiruko rubwire urundi rubyiruko, ababyeyi babwire abandi babyeyi ko ibi byaba byo gucuruza abantu, biriho, birahari […] Ikindi abantu bakwiriye kwibutswa, umuntu utazi utigeze ubona, akugirira impuhwe ate?”

Yagarutse ku mayeri akoreshwa n’abakora ibi bikorwa arimo kwifashisha imbuga nkoranyambaga n’ibigo bifasha abantu kubona Visa na buruse zo kujya kwiga hanze.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 5 =

Previous Post

Hategerejwe ibindi biganiro hagati y’u Burusiya na Ukraine mu gihe urujiro rukomeje kuba rwinshi

Next Post

I Bweyeye bahishuye impamvu hari ingo zitakibarizwamo abagabo n’izisigaye zirya rimwe

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
I Bweyeye bahishuye impamvu hari ingo zitakibarizwamo abagabo n’izisigaye zirya rimwe

I Bweyeye bahishuye impamvu hari ingo zitakibarizwamo abagabo n’izisigaye zirya rimwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.