Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo avuga ko ibihano bibogamye bifatirwa uruhande rumwe, bidashobora gutanga umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC, ahubwo ko bibyenyegeza bikanatiza umurindi Congo mu migambi yayo yo gutera inkunga umutwe wa FDLR.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yabitangaje asubiza Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Thérèse Kayikwamba Wagner wagaragaje ko yakiranye yombi ibihano Leta Zunze Ubumwe za America zafatiye Ingabo z’u Rwanda na bamwe mu Basirikare Bakuru barimo Umugaba Mukuru wa RDF, General Mubarakh Muganga.
Yolande Makolo wavuze ko nubwo abayobozi bo muri DRC bakiriye neza biriya bihano, ariko bazi neza ukuri kw’ibibera mu Gihugu cyabo, ko ikibazo ari ubutegetsi bwaco, yagaragaje ko iki Gihugu gikomeje gukorana n’umutwe wa FDLR, wakomeje kuba ikibazo ku Rwanda.
Ati “Hatitawe ku ngano y’ibinyoma ndetse n’akayabo k’ubushobozi bushorwa muri propaganda yo kuyobya uburari ku bufasha DRC iha FDLR, iki kibazo ntabwo kigiye gukemuka.”

Yolande Makolo avuga ko ibi bihano byafashwe bibogamye, ntakindi byatanga uretse gutiza umurindi Guverinoma ya DRC mu mugambi yiyemeje wo gukomeza gushyira imbere imirwano.
Ati “Umusaruro ni uyu tubona: amakimbirane yabaye karande, guhoraho no kwiyongera k’urugomo, kubura amahirwe n’iby’ingenzi, no gutakaza ubuzima.”
Yavuze kandi ko n’umuti w’ibibazo biri imbere mu Gihugu muri DRC, utapfa kuboneka, kuko ihuriro AFC/M23 rizakomeza kurwanya iriya migirire mibi y’ubutegetsi bwa DRC na bamwe mu babugize bimakaje ingengabitekerezo ya Jenoside, agaragaza urugero rw’imvugo yuzuye urwango iherutse gutangazwa na General Ekenge wahoze ari Umuvugizi wa FARDC, byose bikomeje kuba umuzi w’ibibazo biri mu karere.
Yolande Makolo ati “Ibi bimenyetso ntibishobora kugorekwa cyangwa no byirengagizwe mu gushakisha umuti w’amakimbirane.”
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko inzira yo kugera ku mahoro, yari ihanzwe amaso ku masezerano y’amahoro yashyizweho umukono umwaka ushize, arimo ay’i Washington, ariko ubutegetsi bwa DRC bukaba bukomeje kugaragaza ko bushyize imbere inzira y’intambara aho gushyira mu bikorwa ibyo bwasabwe.


RADIOTV10










