Friday, November 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ubutumwa Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar yageneye Perezida Kagame wamwakiriye akanamugabira

radiotv10by radiotv10
21/11/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ubutumwa Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar yageneye Perezida Kagame wamwakiriye akanamugabira
Share on FacebookShare on Twitter

Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, na we yageneye ubutumwa Perezdia Paul Kagame, amushimira ibiganiro byiza bagiranye, n’umuhate we mu gushyigikira no guteza imbere amahoro mu Gihugu cye.

Ni ubutumwa Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani yatanze kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Ugushyingo 2025 ku munsi wa nyuma w’uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga mu Rwanda.

Yagize ati “Nagiranye ibiganiro byiza n’inshuti yanjye Perezida Paul Kagame duhuje intego yo guteza imbere umubano n’imikoranire by’Ibihugu byacu.”

Emir wa Qatar yakomeje agira ati “Qatar n’u Rwanda birishimira kandi bikomeje guteza imbere umubano, binatera intambwe ikomeye mu mikoranire mu nyungu rusange.”

Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar wageze mu Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 20 Ugushyingo akakirwa na Perezida Paul Kagame ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, yashimiye Umukuru w’u Rwanda ku miyoborere ye ireba kure, ikomeje kugeza u Rwanda n’abarutuye ku byiza.

Ati “Ndashima imbaraga za Nyakubahwa mu gushyigikira amahoro mu Gihugu cye no mu karere giherereyemo.”

Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, kandi ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe, yanakiriwe na Perezida Kagame mu rwuri rwe, anamugabira Inka z’Inyambo nk’igihango ndetse no gushimangira ubucuti busanzwe buri hagati y’aba bayobozi bombi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen + 8 =

Previous Post

Umucyo ku byazamuye impaka ko Umuhanzi Niyo Boso yaba yaramaze igihe abeshya abantu

Related Posts

Eng.-President Kagame honors Emir of Qatar, calls him ‘Brother and Friend’ during State Visit

by radiotv10
21/11/2025
0

President Paul Kagame expressed his gratitude to the Emir of Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, who visited Rwanda...

U Rwanda na Congo mu biganiro muri America bemeranyijwe ku birimo icyifujwe cyane

U Rwanda na Congo mu biganiro muri America bemeranyijwe ku birimo icyifujwe cyane

by radiotv10
21/11/2025
0

Mu biganiro byahuje urwego ruhuriweho na Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, impande zombi ziyemeje gutera intambwe...

Ndashimira umuvandimwe akaba n’inshuti yanjye-Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Emir wa Qatar wasuye u Rwanda

Ndashimira umuvandimwe akaba n’inshuti yanjye-Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Emir wa Qatar wasuye u Rwanda

by radiotv10
21/11/2025
0

Perezida Paul Kagame yashimiye Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani wagendereye u Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi...

Uko byagenze ngo inzego zinjire mu iperereza ryihariye ku Bayobozi bamwe muri Nyamagabe n’ibyo bakekwaho

Uko byagenze ngo inzego zinjire mu iperereza ryihariye ku Bayobozi bamwe muri Nyamagabe n’ibyo bakekwaho

by radiotv10
21/11/2025
0

Bamwe mu bayobozi bo mu Karere ka Nyamagabe, bari gukorwaho iperereza ridasanzwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, nyuma yuko igenzura ritahuye...

Eng.-Other talks between Rwanda and the DRC have made progress toward neutralizing the FDLR

Eng.-Other talks between Rwanda and the DRC have made progress toward neutralizing the FDLR

by radiotv10
21/11/2025
0

In the discussions between the joint security mechanism of the Government of Rwanda and that of the Democratic Republic of...

IZIHERUKA

Ubutumwa Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar yageneye Perezida Kagame wamwakiriye akanamugabira
MU RWANDA

Ubutumwa Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar yageneye Perezida Kagame wamwakiriye akanamugabira

by radiotv10
21/11/2025
0

Umucyo ku byazamuye impaka ko Umuhanzi Niyo Boso yaba yaramaze igihe abeshya abantu

Umucyo ku byazamuye impaka ko Umuhanzi Niyo Boso yaba yaramaze igihe abeshya abantu

21/11/2025
Eng.-President Kagame honors Emir of Qatar, calls him ‘Brother and Friend’ during State Visit

Eng.-President Kagame honors Emir of Qatar, calls him ‘Brother and Friend’ during State Visit

21/11/2025
U Rwanda na Congo mu biganiro muri America bemeranyijwe ku birimo icyifujwe cyane

U Rwanda na Congo mu biganiro muri America bemeranyijwe ku birimo icyifujwe cyane

21/11/2025
Ndashimira umuvandimwe akaba n’inshuti yanjye-Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Emir wa Qatar wasuye u Rwanda

Ndashimira umuvandimwe akaba n’inshuti yanjye-Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Emir wa Qatar wasuye u Rwanda

21/11/2025
Uko byagenze ngo inzego zinjire mu iperereza ryihariye ku Bayobozi bamwe muri Nyamagabe n’ibyo bakekwaho

Uko byagenze ngo inzego zinjire mu iperereza ryihariye ku Bayobozi bamwe muri Nyamagabe n’ibyo bakekwaho

21/11/2025
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar yageneye Perezida Kagame wamwakiriye akanamugabira

Umucyo ku byazamuye impaka ko Umuhanzi Niyo Boso yaba yaramaze igihe abeshya abantu

Eng.-President Kagame honors Emir of Qatar, calls him ‘Brother and Friend’ during State Visit

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.