Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, na we yageneye ubutumwa Perezdia Paul Kagame, amushimira ibiganiro byiza bagiranye, n’umuhate we mu gushyigikira no guteza imbere amahoro mu Gihugu cye.
Ni ubutumwa Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani yatanze kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Ugushyingo 2025 ku munsi wa nyuma w’uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga mu Rwanda.
Yagize ati “Nagiranye ibiganiro byiza n’inshuti yanjye Perezida Paul Kagame duhuje intego yo guteza imbere umubano n’imikoranire by’Ibihugu byacu.”
Emir wa Qatar yakomeje agira ati “Qatar n’u Rwanda birishimira kandi bikomeje guteza imbere umubano, binatera intambwe ikomeye mu mikoranire mu nyungu rusange.”
Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar wageze mu Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 20 Ugushyingo akakirwa na Perezida Paul Kagame ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, yashimiye Umukuru w’u Rwanda ku miyoborere ye ireba kure, ikomeje kugeza u Rwanda n’abarutuye ku byiza.
Ati “Ndashima imbaraga za Nyakubahwa mu gushyigikira amahoro mu Gihugu cye no mu karere giherereyemo.”
Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, kandi ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe, yanakiriwe na Perezida Kagame mu rwuri rwe, anamugabira Inka z’Inyambo nk’igihango ndetse no gushimangira ubucuti busanzwe buri hagati y’aba bayobozi bombi.
RADIOTV10







