Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ubwiyongere bw’abimukira mu Bwongereza bwatumye uwirukanywe ku Buminisitiri yongera gutunga agatoki PM

radiotv10by radiotv10
25/11/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Ubwiyongere bw’abimukira mu Bwongereza bwatumye uwirukanywe ku Buminisitiri yongera gutunga agatoki PM
Share on FacebookShare on Twitter

Suella Braverman uherutse kwirukanwa ku mwanya wa Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu mu Bwongereza, yongeye kunenga imbaraga nke za Guverinoma y’Igihugu cye mu guhangana n’ikibazo cy’abimukira bakomeje kwiyongera, aho mu myaka ibiri ishize, imibare yabo yageze kuri miliyoni 1,3.

Suella Braverman ni umwe mu bayoboye ibikorwa byo kwamagana itumbagita ry’imibare y’abimukira mu Bwongereza, biri gukorwa mu Bwongereza.

Uyu wahoze ari Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu Gihugu, wavuze ko “bikabije” nyuma y’uko bigaragaye ko mu myaka ibiri ishize, hinjiye abimukira babarirwa muri miliyoni 1,3.

Ni imibare yagaragajwe n’Ikigo cy’Igihugu mu Bwongereza cy’ibarurishamibare, cyagaragaje ko habayeho impinduka ku bijyanye n’abinjira n’abasohoka nyuma y’uko iki Gihugu kivuye mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi kuva muri 2021.

Itumbagira ry’imibare y’abimukira binjira mu Bwongereza no muri Wales yaturutse ku mibare y’abava hanze y’Ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, bagiye biyongera kuva mu myaka y’ 1960.

Iyi mibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Bwongereza, yashyizwe hanze muri iki cyumweru, igaragaza ko mu mwaka ushize hinjiye abimukira ibihumbi 745. Umubare ungana n’abatuye Umujyi wa Leeds wo mu majyaruguru y’u Bwongereza.

Umubare w’abaturage b’u Bwongereza na Wales, wamaze kurenga miliyoni 60 ku nshuro ya mbere nyuma y’izamuta ry’abaturage kuva mu 1961.

Braverman wari unafite inshingano zo guhangana n’ikibazo cy’abimukira, nyuma y’uko yirukanywe muri Guverinoma, yahise anenga Minisitiri w’Intebe, Rishi Sunak, amushinja imbaraga nke mu gushaka umuti w’iki kibazo.

Nyuma y’iyi mibare, Braverman yongeye kwibasira Rishi Sunak, avuga ko iyi uyu PM w’u Bwongereza, iyo amushyigikira, yari kubasha kubaka sisiteme ku mipaka yari guca intege abimukira binjira muri iki Gihugu, none ubu cyugarijwe n’ibibazo uruhuri.

Yagize ati “Igitutu ku miturire, ubuzima, amashuri, ibibazo by’imishahara na gahunda zo guhuriza hamwe kw’abaturage, birajegajega. Kandi nta gihe tutabivuze. Birahagije birahagije.”

Yakomeje agira ati “Twatowe twizeza ko tuzagabanya ikigero cy’abimukira, aho bari kuri 229 000 muri 2019. Uyu munsi imibare irakomeza gutumbagira mu maso y’Abongereza batoye bazi ko hagiye kubaho igabanuka ry’abimukira mu buryo bwose bushoboka.”

Braverman avuga ko kuba u Bwongereza bwaravuye mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, hari amahirwe byahaye iki Gihugu, ariko ko kitayabyaza umusaruro.

Ubwo yirukanwaga muri Guverinoma, Braverman yari yavuze ko ntako atagize asaba Minisitiri w’Intebe kuva mu Rukiko Nyaburayi ku Burenganzira bwa muntu, kuko byari gutuma gahunda u Bwongereza bwagiranye n’u Rwanda yo kohereza abimukira itagira ikiyikoma mu nkokora, ariko ko ngo yabyanze.

Iyo baruwa yasohoye mbere y’uko Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza rutanga icyemezo cyarwo cyatesheje agaciro uyu mugambi w’iki Gihugu n’u Rwanda, Braverman yari yabaye nk’uca amarenga ko uru rukiko n’ubundi ruzabitera utwatsi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two + sixteen =

Previous Post

Urukiko rutegetse ko ukekwaho kwiba telefone ya The Ben afungurwa

Next Post

Volleyball: Umukinnyi w’ikipe ikomeye mu Rwanda wagaragaje imyitwarire yanenzwe yafatiwe ibihano

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Volleyball: Umukinnyi w’ikipe ikomeye mu Rwanda wagaragaje imyitwarire yanenzwe yafatiwe ibihano

Volleyball: Umukinnyi w'ikipe ikomeye mu Rwanda wagaragaje imyitwarire yanenzwe yafatiwe ibihano

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.