Ubwiyongere bw’abimukira mu Bwongereza bwatumye uwirukanywe ku Buminisitiri yongera gutunga agatoki PM

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Suella Braverman uherutse kwirukanwa ku mwanya wa Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu mu Bwongereza, yongeye kunenga imbaraga nke za Guverinoma y’Igihugu cye mu guhangana n’ikibazo cy’abimukira bakomeje kwiyongera, aho mu myaka ibiri ishize, imibare yabo yageze kuri miliyoni 1,3.

Suella Braverman ni umwe mu bayoboye ibikorwa byo kwamagana itumbagita ry’imibare y’abimukira mu Bwongereza, biri gukorwa mu Bwongereza.

Izindi Nkuru

Uyu wahoze ari Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu Gihugu, wavuze ko “bikabije” nyuma y’uko bigaragaye ko mu myaka ibiri ishize, hinjiye abimukira babarirwa muri miliyoni 1,3.

Ni imibare yagaragajwe n’Ikigo cy’Igihugu mu Bwongereza cy’ibarurishamibare, cyagaragaje ko habayeho impinduka ku bijyanye n’abinjira n’abasohoka nyuma y’uko iki Gihugu kivuye mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi kuva muri 2021.

Itumbagira ry’imibare y’abimukira binjira mu Bwongereza no muri Wales yaturutse ku mibare y’abava hanze y’Ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, bagiye biyongera kuva mu myaka y’ 1960.

Iyi mibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Bwongereza, yashyizwe hanze muri iki cyumweru, igaragaza ko mu mwaka ushize hinjiye abimukira ibihumbi 745. Umubare ungana n’abatuye Umujyi wa Leeds wo mu majyaruguru y’u Bwongereza.

Umubare w’abaturage b’u Bwongereza na Wales, wamaze kurenga miliyoni 60 ku nshuro ya mbere nyuma y’izamuta ry’abaturage kuva mu 1961.

Braverman wari unafite inshingano zo guhangana n’ikibazo cy’abimukira, nyuma y’uko yirukanywe muri Guverinoma, yahise anenga Minisitiri w’Intebe, Rishi Sunak, amushinja imbaraga nke mu gushaka umuti w’iki kibazo.

Nyuma y’iyi mibare, Braverman yongeye kwibasira Rishi Sunak, avuga ko iyi uyu PM w’u Bwongereza, iyo amushyigikira, yari kubasha kubaka sisiteme ku mipaka yari guca intege abimukira binjira muri iki Gihugu, none ubu cyugarijwe n’ibibazo uruhuri.

Yagize ati “Igitutu ku miturire, ubuzima, amashuri, ibibazo by’imishahara na gahunda zo guhuriza hamwe kw’abaturage, birajegajega. Kandi nta gihe tutabivuze. Birahagije birahagije.”

Yakomeje agira ati “Twatowe twizeza ko tuzagabanya ikigero cy’abimukira, aho bari kuri 229 000 muri 2019. Uyu munsi imibare irakomeza gutumbagira mu maso y’Abongereza batoye bazi ko hagiye kubaho igabanuka ry’abimukira mu buryo bwose bushoboka.”

Braverman avuga ko kuba u Bwongereza bwaravuye mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, hari amahirwe byahaye iki Gihugu, ariko ko kitayabyaza umusaruro.

Ubwo yirukanwaga muri Guverinoma, Braverman yari yavuze ko ntako atagize asaba Minisitiri w’Intebe kuva mu Rukiko Nyaburayi ku Burenganzira bwa muntu, kuko byari gutuma gahunda u Bwongereza bwagiranye n’u Rwanda yo kohereza abimukira itagira ikiyikoma mu nkokora, ariko ko ngo yabyanze.

Iyo baruwa yasohoye mbere y’uko Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza rutanga icyemezo cyarwo cyatesheje agaciro uyu mugambi w’iki Gihugu n’u Rwanda, Braverman yari yabaye nk’uca amarenga ko uru rukiko n’ubundi ruzabitera utwatsi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru