Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara wabaye Umuvugizi wa MRCD-FLN ubu uri gukora igihano cy’igifungo cy’imyaka 15 yakatiwe, yashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda buri kumugorora, avuga ko ubwo yafatwaga yari azi ko agomba guhita yamburwa ubuzima kubera ibikorwa bye ariko ko nta n’uwamuriye urwara.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru aho afungiye muri Gereza, Sankara yagarutse ku bikorwa bye bibi, avuga ko yinjiye mu barwanya u Rwanda abishaka ndetse ko yumvaga abifitiye ishyaka bigatuma abayoboye abarurwanya nka Kayumba na Karegeya bamusamira hejuru.
Ati “Dutangira gukorana na bo, mpura na bo dukorana inama dushyiza hamwe, twagerageje gukora ibintu byinshi kugira ngo duhungabanye iyi Leta ariko byaratunaniye, kugeza ku munota wa nyuma ubwo njye bamfataga nari mfite amasezerano menshi nari maze guhabwa n’ubutasi bw’u Burundi, n’ubutasi bwa Uganda, nizeraga ko hari igihe kigiye kugera cyo kuba twagera ku gikorwa nyacyo ngo twatse umuriro nkuko twabivugaga.”
Sankara avuga ko akurikije imbaraga z’ubutegetsi bw’u Rwanda, ibyo bifuzaga byose bitari gushoboka ndetse ko n’abandi baba bafite imigambi yo kuyirwanya, kuzibukira.
Ati “Leta y’u Rwanda ifite ubutasi bukomeye, iyi Leta ifite umuyobozi uri ‘Charismatique’ [umuntu uukomeye kandi ukundwa] iyi Leta iri smart ifite amafaranga. Ntabwo bazayirwanya ngo bayishobore.”
Uyu musore wakatiwe igifungo cy’imyaka 15, avug ako bamwe mu barwanya u Rwanda bakomeje kumunenga bavuga ngo “Yabaye akabwa, ngo yarayobotse, ngo yakomye amashyi…nshuti yanjye Abongereza baravuga ngo if you can’t fight him, you join him, niba udashoboye kurwanya umuntu ngo uzamutsinde, uramuyoboka.”
Sankara avuga ko yamaze gufata umurongo udakuka wo kutongera gusubira mu barwanya u Rwanda, ati “Narayobotse, Niteguye kugorororwa hano muri gereza, nitegura kuba nasubira mu muryango nyarwanda ngafatanya n’abandi kubaka Igihugu.”
Yaboneyeho guha ubutumwa abo mu mitwe irwanya u Rwanda barimo abahoze mu yo yari abereye umuyobozi n’ishyaka yashinze, abibutsa ko na bo ubwabo bumvaga ko u Rwanda nirumufata ruzamwivugana “kandi nanjye ubwanjye mbonye bamfashe nari nzi ko rugiye guhwaniramo ariko ntabwo banyishe nta n’umuntu wigeze andya urwara […] ubwo rero intambara barwana ntabwo bazayitsinda.”
Yavuze ko iyo Leta yarwanyaga anayivuga nabi, yanatekerezaga ko iramutse imufashe izamwivugana, ari yo iri kumugorora ndetse ko aho afungiye muri Gereza ubu abayeho neza kurusha uko yari ameze ari mu buhungiro kuko ubu aryama agasinzira akanasurwa n’abavandimwe be.
Akomeza abwira abarwanya u Rwanda, guhindukira, akababwira ko ibitangaza bagiye bizezwa ko bazagera ku ntego yabo kandi ntibibe, byabateye ihungabana. Ati “Ikintu cyabamara iyo deception, ni ukuyoboka, bakiyambura ishati y’ubugarasha bakambara iy’ubutore bakajya muri diyasiporo bagafatanya n’abandi Banyarwanda.”
Avuga ko ntakiza cyo kuba mu barwanya ubutegetsi kuko uri muri ibyo bikorwa adashobora gusinzira ahubwo ahora agenda yububa kubera ikikango cy’ibyo bikorwa bibi yayobotse.
RADIOTV10