Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ubyaza imitako y’akataraboneka mu bifatwa nk’umwanda arasaba igikwiye gushyigikirwa

radiotv10by radiotv10
19/07/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Ubyaza imitako y’akataraboneka mu bifatwa nk’umwanda arasaba igikwiye gushyigikirwa
Share on FacebookShare on Twitter

Uri mu cyiciro cy’urubyiruko wo mu Murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma, ukora imitako iryoheye ijisho akoresheje uduti tw’imishito tuba twavuyeho mushikaki, avuga ko agifite imbogamizi zo kutagira isoko rihagije.

Tuyisenge Cassien w’imyaka 29 y’amavuko, yabwiye RADIOTV10 ko aka kazi yagahanze mu bihe bya COVID-19 ubwo akazi ke ko kuvangavanga imiziki kahagararaga.

Ati “Igitekerezo cyaje giturutse kuba nari ndi njyenyine, turi mu rugo nkaguma nitekerezaho, ntekereza uburyo akazi kanjye kahagaze.”

Avuga ko ari bwo yatangiye gutekereza uburyo yajya abyaza umusaruro imishito, kuko yabonaga ikoreshwa rimwe ikajugunywa kandi igateza umwanda.

Ati “Nashatse uburyo nayibyaza umusaruro, ni bwo naje kujya njya mu kabari gufata imishito ndayirundanya nkayisena neza nkayikoramo utuntu tw’utuvaze.”

Iba yabaye umwanda ariko ikagira akamaro

Ni imitako inogeye ijisho, ishimwa na buri wese uyibonye, ariko isoko ryayo riracyari rito, mu gihe inzozi z’uyu musore zo ari ngari, ku buryo yifuza kwagura ibikorwa bye.

Ati “Ibintu bigera aho bikaba byinshi. Kuko intego mfite ni ukuba nakora ibintu byinshi nkabona isoko nkacuruza twese tukagura ikintu twinjiza. Ariko ubu mfite isoko rito ntabwo abantu barabimenyera, ntibaramenya ngo Made i Rwanda yacu imeze ite. Bamenyereye bya bindi by’Abashinwa.”

Tuyisenge Cassien ubu afite abakozi babiri bahoraho, bamufasha muri aka kazi ke, bakanamushimira kuba uyu murimo yahanze watumye babasha kubaho, ndetse ko na bo hari icyo bamwigiraho.

Ayikuramo imitako iryoheye ijisho

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Ngoma ushinze Iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque yavuze ko hari ibyemerewe uyu musore kuko ibyo akora byashimwe n’inzego zo hejuru.

Ati “Ubwo hari urugendo rwa Minisitiri w’Urubyiruko yadusuraga, ku buvugizi twakoze hari ibyo bamwemereye ko hagiye kubaho imurikira i Kigali yabo aho amurika ibintu bye.”

Umuyobozi Wungirije w’Akarere avuga kandi ko ubuyobozi buri kubaka inzu ngari y’urubyiruko muri aka Karere izajya inakorerwamo imurika, ku buryo bizanafasha uyu musore kubona aho agaragariza ibikorwa bye bikanagurwa.

INKURU MU MASHUSHO

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × five =

Previous Post

Hamaganiwe kure igikorwa cyabaye mu Rwanda kibangamira ihame rikomeye ry’Abanyarwanda

Next Post

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ahareba abagore ariko hakiri icyuho mu kubaha ijambo

Related Posts

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo...

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru, yafashe abagabo batatu bakekwaho ubujura bakoreye umuturage, bibye arenge miliyoni 6 Frw...

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

by radiotv10
26/01/2026
0

Uzwi nka Prophet Joshua uherutse gufungwa akurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu kubera ibikorwa yakunze kugaragaramo anyanyagiza amafaranga ayaha...

IZIHERUKA

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye
MU RWANDA

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

27/01/2026
Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

27/01/2026
Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

26/01/2026
Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ahareba abagore ariko hakiri icyuho mu kubaha ijambo

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ahareba abagore ariko hakiri icyuho mu kubaha ijambo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.