Tidjara Kabendera wamenyekanye mu mwuga w’itangazamakuru mu Rwanda, ari mu gahinda ko gupfusha umubyeyi we witabye Imana azize uburwayi.
Kabendera wakoreye wamenyekanye akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru yakoreye igihe kinini, yatangaje ibi byago yagize mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Nyakanga 2024.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Tidjara Kabendera, yagize ati “Mbabajwe no Kubamenyesha urupfu rw’umubyeyi wanjye (Mama Wanjye). Yitabye Imana muri uru rukerera.”
Uyu mubyeyi wa Tidjara Kabendera, babanaga aho uyu wamenyekanye mu itangazamakuru atuye i Nyakabanda mu Mujyi wa Kigali, akaba yazize uburwayi yari amaranye igihe.
Yatangaje kandi ko imihango yo guherekeza nyakwigendera ihita ikorwa uyu munsi ku wa Gatandatu, nk’uko Tidjara yabitangaje agira ati “Kuri uyu wa 6 isaa Munani z’amanywa turamusezeraho mu rugo iwanjye mu Nyakabanda (kuri Caffe de Nyakabanda). Gushyingura ni isaa kumi mu irimbi ry’i Nyamirambo.”
Tidjara Kabendera wamenyekanye cyane mu biganiro bisusurutsa abantu aho yakoreraga Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, yakoreye imyaka irenga 18, aho yaje gusezera mu mpera za 2020.
Uyu Munyarwandakazi ubu ukunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga, nyuma yo gusa nk’aho ashyize ku ruhande umwuga w’itangazamakuru, yinjiye mu bushabitsi na bwo akunze kugaragaza ibyo acuruza akoresheje imbuga nkoranyambaga.
RADIOTV10