• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Ufite ubumuga bwo kutabona wakundaga The Ben banafitanye indirimbo yitabye Imana

radiotv10by radiotv10
11/04/2022
in IMYIDAGADURO
0
Ufite ubumuga bwo kutabona wakundaga The Ben banafitanye indirimbo yitabye Imana
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo witwa Hagenimana Fabien wari umufana w’umuhanzi The Ben ndetse banakoranye indirimbo, yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi.

Hagenimana Fabien wari ufite ubumuga bwo kutabona, yamenyekanye cyane muri 2019 ubwo yahuriraga na The Ben ku Kibuga cy’Indege ubwo uyu muhanzi yari avuye muri America akakirwa n’abarimo uyu mugabo wamukundaga cyane.

Icyo gihe The Ben yaraturitse ararira kubera imbamutima z’uyu mugabo ndetse anamwizeza ko bazakorana indirimbo ndetse banabishyira mu bikorwa bakorana iyo bise ibyiringiro.

Bongeye kugaragara bari kumwe muri Kigari Arena tariki 01/01/2020 mu gitaramo gisanzwe gitangiza umwaka kizwi nka East African Party ubwo bombi baririmbanaga iyi ndirimbo.

Hagenimana ubwo yajyaga kwakira The Ben mu mpera za 2019

Gusa Hagenimana Fabien ubu ntakiri mu mwuka w’abazima kuko yitabye Imana kuri iki Cyumweru tariki 10 Mata 2022.

Umubyeyi wa nyakwigendera witwa Nyabyenda Regine avuga ko Hagenimana yabanje kurwarira mu rugo ariko akaza gukomerezwa ari byo byatumye bamujyana kwa muganga akaba yaje kwitabira Imana mu Bitaro bya Kibagabaga.

Yagize ati “Mu cyumweru gishize tubona birarushaho kuba bibi duhitamo kumujyana kwa muganga aho yari amaze icyumweru mbere y’uko yitaba Imana.”

Indirimbo ‘Ibyiringiro’ nyakwigendera yakoranye na The Ben, yumvikanagamo amagambo y’ihumure nk’aho baririmbaga bagira bati “…Uri ibyiringiro! Ntawakwizeye ngo akorwe n’isoni, oya! Uri ibyiringiro.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 5 =

Previous Post

Abamaze igihe gito bafunguwe kubera ubujura bafatiwe i Rulindo bavuye kwiba i Gicumbi

Next Post

Polisi iri gukurikirana ikibazo cy’Inka y’uwarokotse yatemwe n’abataramenyekana

Related Posts

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

by radiotv10
02/06/2026
0

Mu rubanza ruregwamo umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, Ubushinjacyaha bwagaragaje impamvu zikomeye bumusabira gufungwa by’agateganyo, zirimo urumogi ruri ku...

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

by radiotv10
02/06/2026
0

Umuhanzikazi France Mpundu uherutse kwambikwa impeta n’umusore wo muri Niger, Moctar bahuriye mu kiganiro ‘The Secret Story’ cyamamaye, yatangaje ko...

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Next Post
Polisi iri gukurikirana ikibazo cy’Inka y’uwarokotse yatemwe n’abataramenyekana

Polisi iri gukurikirana ikibazo cy’Inka y’uwarokotse yatemwe n’abataramenyekana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.