Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ufite ubumuga bw’uruhu yavuze ubuzima bushaririye abayemo n’ikibutera cyanatumye umugore amuta

radiotv10by radiotv10
29/02/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Ufite ubumuga bw’uruhu yavuze ubuzima bushaririye abayemo n’ikibutera cyanatumye umugore amuta
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo ufite ubumuga bw’uruhu wo mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Rutsiro, arembejwe n’ibibazo by’imibereho nk’uburwayi burimo n’amavunja, aterwa n’ubukene bukabije bwatumye n’umugore we amuta akigendera.

Hitimana Evariste atuye mu Mudugudu wa Nyundo, Akagari ka Kavumu, Umurenge wa Ruhango, avuga ko amaranye amavunja igihe kirekire ku mpamvu avuga ko zifitanye isano n’ubukene nyamara ngo akaba atabasha kuyahandura kuko atabona neza ndetse n’umugore we wakabaye amufasha yamutaye.

Yagize ati “Umugore yaranyanze, n’agasambu nari mfite arakajyana, aba ari ubukene wa muntu we, igituma njyewe ntabwo ndeba neza gukaraba ndakaraba ariko se inkweto se nazikura hehe? Uri kubona n’izi zansaziyeho.”

Umunyamakuru wasuye uyu mugabo mu rugo iwe aho aba, yasanze abayeho mu buzima bushaririye, mu nzu y’icyumba kimwe na salo bigaragara ko nta kintu kirimo cy’agaciro.

Avuga ko atajya asinzira kubera amavunja. Ati “Arandya cyane nkashimagura nkabura uko nabigenza. Uwampa nk’ubushobozi nkabona nk’udufaranga nkajya ngura nka bote rimwe na rimwe ni zo zishobora amavunja.”

Abaturanyi be, bavuga ko uyu mugabo abayeho mu buzima buteye agahinda, bagasaba ko inzego z’ubuyobozi zamufasha zikamushakira umuti w’aya mavunja ndetse zikamushakira aho yaba hazima.

Umwe ati “Dukunda kumubona yikoreye umucanga cyangwa amabuye, iyo ibyo biraka yabibuze agenda buri muryango ari gusaba, umuhaye ikirayi, umuhaye 100 ni ubwo buzima abayeho, keretse mumuhaye nk’ubufasha akabona ukuntu agera kwa muganga kuko numva kwa muganga ahandi ngo boherezayo abantu bakabavura amavunja agakira.”

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Umuganwa Marie Chantal, avuga ko ubuyobozi bugiye kugira icyo bukora kuri iki kibazo.

INKURU MU MASHUSHO

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 3 =

Previous Post

Kayonza: Uko ibyaje ari amahirwe byakongeje amakimbirane mu miryango imwe ikanatandukana

Next Post

M23 yashyize hanze amakuru arambuye y’ibitemewe bikorwa na MONUSCO ku rugamba

Related Posts

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

IZIHERUKA

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda
MU RWANDA

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
M23 yashyize hanze amakuru arambuye y’ibitemewe bikorwa na MONUSCO ku rugamba

M23 yashyize hanze amakuru arambuye y’ibitemewe bikorwa na MONUSCO ku rugamba

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.