Umugabo ufite ubumuga bw’uruhu wo mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Rutsiro, arembejwe n’ibibazo by’imibereho nk’uburwayi burimo n’amavunja, aterwa n’ubukene bukabije bwatumye n’umugore we amuta akigendera.
Hitimana Evariste atuye mu Mudugudu wa Nyundo, Akagari ka Kavumu, Umurenge wa Ruhango, avuga ko amaranye amavunja igihe kirekire ku mpamvu avuga ko zifitanye isano n’ubukene nyamara ngo akaba atabasha kuyahandura kuko atabona neza ndetse n’umugore we wakabaye amufasha yamutaye.
Yagize ati “Umugore yaranyanze, n’agasambu nari mfite arakajyana, aba ari ubukene wa muntu we, igituma njyewe ntabwo ndeba neza gukaraba ndakaraba ariko se inkweto se nazikura hehe? Uri kubona n’izi zansaziyeho.”
Umunyamakuru wasuye uyu mugabo mu rugo iwe aho aba, yasanze abayeho mu buzima bushaririye, mu nzu y’icyumba kimwe na salo bigaragara ko nta kintu kirimo cy’agaciro.
Avuga ko atajya asinzira kubera amavunja. Ati “Arandya cyane nkashimagura nkabura uko nabigenza. Uwampa nk’ubushobozi nkabona nk’udufaranga nkajya ngura nka bote rimwe na rimwe ni zo zishobora amavunja.”
Abaturanyi be, bavuga ko uyu mugabo abayeho mu buzima buteye agahinda, bagasaba ko inzego z’ubuyobozi zamufasha zikamushakira umuti w’aya mavunja ndetse zikamushakira aho yaba hazima.
Umwe ati “Dukunda kumubona yikoreye umucanga cyangwa amabuye, iyo ibyo biraka yabibuze agenda buri muryango ari gusaba, umuhaye ikirayi, umuhaye 100 ni ubwo buzima abayeho, keretse mumuhaye nk’ubufasha akabona ukuntu agera kwa muganga kuko numva kwa muganga ahandi ngo boherezayo abantu bakabavura amavunja agakira.”
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Umuganwa Marie Chantal, avuga ko ubuyobozi bugiye kugira icyo bukora kuri iki kibazo.
INKURU MU MASHUSHO
Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10