M23 yashyize hanze amakuru arambuye y’ibitemewe bikorwa na MONUSCO ku rugamba

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ihuriro AFC ribarizwamo n’umutwe wa M23, ryamaganye ibikorwa bitemewe n’amategeko bikorwa n’ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) birimo gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, nko kujyana inkomere zawo ikoresheje kajugujugu yazo.

Mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa 28 Gashyantare 2024, ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, iri huriro rya AFC rivuga ko mu bikorwa biheruka mu mirwano by’ubufatanye bwa Guverinoma ya DRC, “harimo uruhare rw’ingabo za MONUSCO zirwana ku ruhande rwa FDLR, FARDC, abacancuro, ingabo z’u Burundi, ingabo za SADC (SAMIDRC) n’indi mitwe yitwaje intwaro.”

Izindi Nkuru

Iri tangazo rikomeza rivuga kandi ko ingabo za MONUSCO zifatanya n’uruhande rwa FARDC mu rugamba ifatanyamo n’imitwe yafatiwe ibihano n’Umuryango w’Abibumbye, kandi ko bitari mu mabwiriza y’izi ngabo za Loni.

Iri huriro rivuga kandi ko itsinda ry’Umuryango w’Abibumbye, tariki 30 Ukuboza 2023 ryemeje ko abarwanyi ba FDLR bari kurwana ku ruhande rwa FARDC mu bitero byo guhangana na M23.

Riti “Ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje guha ubufasha bw’intwaro n’amasasu imitwe irimo uw’abajenosideri wa FDLR, abacancuro ndetse n’indi mitwe y’inyeshyamba.”

Iri huriro kandi rikomeza rivuga ko uyu mutwe wa FDLR wakomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside muri Congo, yo kwica abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, kandi ko wagiye ugaba ibitero bikomeye ku baturage ukabica, abandi benshi bakava mu byabo kubera wo.

Riti “AFC iributsa ko Umujyanama wihariye w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe gukumira Jenoside, Alice Wairimu Nderitu, yashimangiye ko umutwe wa FDLR uhari ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside, kandi ko ugomba kubazwa ibyaha byibasiye inyokomuntu bikorerwa Abanyekongo b’Abatutsi.”

Rikomeza rivuga ko ikibabaje ari uko uyu mutwe wakomeje gukorana n’ubutegetsi bwa Congo, ubu ukaba uri gukorana n’igisirikare cy’iki Gihugu ndetse n’ingabo z’uyu Muryango w’Abibumbye za MONUSCO, mu bufatanye burimo n’ingabo z’u Burundi n’iza SADC.

AFC yasabye MONUSCO guhagarika ubufasha bwose iha ubwo bufatanye, wavuze ko kuva ku wa Kabiri tariki 27 Gashyantare 2024 MONUSCO yatangiye gutunda inkomere za FARDC na FDLR mu gace ka Nambi ya Kalenge ikoresheje kajugujugu yayo.

Iri huriro rivuga ko inkomere za mbere yazitwaye saa yine z’amanywa izerecyeza i Bukavu, aho inkomere 44 za FARDC na FDLR zajyanywe n’iyo kajugujugu ya MONUSCO izijyana i Bukavu.

Nanone kandi izindi nkomere 40 zakomeretse bikomeye cyane zajyanywe hakoreshejwe inzira y’ubutaka. Iri huriro kandi ryanagaragaje amwe mu mazina y’abarwanyi ba FARDC na FDLR bakomeretse.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru