Kayonza: Uko ibyaje ari amahirwe byakongeje amakimbirane mu miryango imwe ikanatandukana

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu miryango imwe n’imwe yo mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayonza, iravugwamo amakimbirane yanatandukanyije bamwe, yaturutse ku mwiryane watewe n’amafaranga bahawe nk’inkunga muri gahunda ya GiveDirectly.

Nikobatuye Obed na Mukabarahirwa Annonciatha, ni urugero rw’Umuryango utuye mu Mudugudu wa Shyanda mu Kagari Ka Bunyetongo mu Murenge wa Murama, ariko rukaba ruvugwmao ibibazo nyuma yo guhabwa ayo mafaranga.

Izindi Nkuru

Umugabo umugabo avuga yajyaga abura ibintu, agakeka ko ari abana babitwaye, ariko yaje gusanga byibwa n’umugore we, washakaga ko batandukana ubundi bakagabana imitungo.

Nikobatuye yagize ati “Hari ibintu yabanje kuvuga ko ari abana be babyiba, ariko nshishoje nsanga atari abana be ahubwo ari we ubirenza. Byahise biba ngombwa ko asaba ibintu twakoranye twarabigabanye ubwo umuyobozi w’Umudugudu atwandikira urupapuro rw’uko ubintu twakoranye tubigabanye n’amafaranga baduhaye tubugabanye.”

Mukabarahirwa Annociathe ashimangira ko intandaro yo gutandukana kwe n’umugabo we, ari amafaranga bahawe muri GiveDirectly.

Avuga ko umugabo we atumvaga ko bakwiye kubyaza umusaruro ayo mafaranga, ahitamo kujya kuba ukwe, ariko ajyana ibihumbi 30 mu bihumbi 800 bari bamaze guhabwa.

Ati “Umugabo babanje kumuha amafaranga ya mbere. Ntacyo yayakoresheje, yayapfushije ubusa ibyo ndabyihanganira. Ejobundi bamusunikira ibihumbi 800 ndamubwira ko utagura akabanza, ukaba nta n’aho ushingiye aya afaranga urayapfushiriza ubusa iki? Umugabo yanteye utwatsi ngo singire icyo muvugisha.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco yavuze ko agiye kubanza kumenya niba ibitangazwa n’aba baturage ari ukuri, ubundi bakabikurikirana.

Bamwe mu batuye mu Kagari ka Bunyetongo muri uyu Murenge wa Murama bavuga ko akenshi abatandukana kubera ayo mafaranga, ari ingo zisanzwe zirimo anakimbirane, ubundi bahabwa aya mafaranga akaba imbarutso.

INKURU MU MASHUSHO

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru