Uganda Airlines yongereye umubare w’ingendo zerecyeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’uko iki Gihugu gihagaritse RwandAir kwerecyezayo mu rwego rwo guhana u Rwanda.
Icyemezo cyo guhagarika ingendo za RwandAir, cyafatiwe mu nama idasanzwe y’Akanama gashinzwe umutekano muri DRC yabaye tariki 27 Gicurasi 2022 iyobowe na Perezida Félix Tshisekdi.
Iyi nama yafatiwemo ibyemezo birimo ibishinja u Rwanda mu buryo bweruye ko rutera inkunga umutwe wa M23 uherutse kubura imirwano, yanemeje ko uyu mutwe ari uw’iterabwoba.
Nyuma y’icyumweru kimwe hafashwe iki cyemezo gihagarika RwandAir yari isanzwe ijya mu byerecyezo bitatu birimo i Goma, Kinshasa na Lubumbashi, sosiyete y’Indege ya Uganda, Uganda Airlines yongereye umubare w’ingendo yakoreraga muri DRC ziba eshanu.
Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba muri Uganda, yatangaje ko Uganda Airlines yongereye umubare w’ingendo ndetse n’urugendo rwo gutwara aho igiye kongera n’ibice yerecyezamo birimo na Goma.
The expansion of flights of @UG_Airlines will as well ease movement of both goods and the people thereby facilitating growth amd expasion of formal trade. @DRC_Cord #UGDRCBIZNESSUMIT pic.twitter.com/yJ7LoKyOxG
— #Ministry of EAC Affairs (@meaca_ug) June 6, 2022
Iyi minisiteri ivuga ko uku kongera umubare w’ingendo za Uganda Airlines bizongera urujya n’uruza rw’abantu n’ibindi ndetse bikazamura n’urwego rw’ubucuruzi.
Abasesenguzi mu bijyanye n’ubukungu, bavuga ko uku kongera umubare w’ingendo za Uganda Airlines zerecyeza muri DRCongo, bizagabanya icyuho kizaterwa n’ihagarikwa rya RwandAir.
Bavuga ko nk’umucuruzi wakundaga kugirira ingendo muri DRC aturutse mu Rwanda azoroherwa no kujyayo kuko RwandAir isanzwe ijya i Entebbe bityo ko azajya ahita afata Uganda Airlines agahita yerecyeza muri DRC.
Umwe mu basesenguzi avuga ko nubwo igiciro cy’urugendo kizazamuka ariko ko atari kimwe no kuba atabasha kujyayo.
RADIOTV10