Imwe mu modoka ziherekeza Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, yagonze abantu batatu bari kuri moto, ihita ikomeza urugendo, none abamotari bibukijwe kujya bahigamira imodoka z’Umukuru w’Igihugu.
Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Mbere ahitwa Ssentema ubwo umumotari wari utwaye abagenzi babiri, yagongwaga n’imwe mu modoka yari muri convoy ya Museveni.
Umwe mu babonye iyi mpanuka, yavuze ko uyu mumotari wari utwaye abagenzi babiri ari we wari mu makosa kuko yashatse gukomeza urugendo nyamara ibindi binyabiziga byari byahagaze.
Yagize ati “Mu gihe izindi modoka zari zahagaze, umumotari yakomeje urugendo ashaka kujya imbere y’imodoka yari imbere yagendaga ibuza izindi guhagarara. Umumotari yagiye ahita agwa muri convoy.”
Iyi mpanuka yahise ikomerekeramo abantu batatu barimo umumotari wari utwaye moto ndetse n’abagenzi babiri yari atwaye, bose bahise boherezwa mu Bitaro bya Mulago na Mengo kugira ngo bitabweho.
Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza abantu batatu baryamye mu muhanda rwagati ndetse na moto bose nta n’umwe unyeganyega.
Umuvugizi w’itsinda ry’abasirikare bashinzwe kurinda Perezida Museveni rizwi nka SFC (Special Forces Command), Maj Dennis Omara yemeje amakuru y’iyi mpanuka.
Yagize ati “Yego ni byo ni ukuri, imwe mu modoka yakoze impanuka hagati ya saa tanu z’amanywa na saa sita. Abantu batatu bakomeretse.”
Maj Dennis Omara yavuze ko ari bo bari kuvuza abo bantu kandi ko bazishyura amafaranga y’ubuvuzi bazahabwa.
Yagize ati “Turi gukurikirana uko bamerewe kandi tuzanakurikirana ko bahawe ubuvuzi bwose bwa ngomwa. Ikindi tuzakurikirana ko bavuye mu bitaro bamerewe neza.”
Yaboneyeho kugenera ubutumwa abamotari, ati “Ubutumwa ku bamotari n’abashoferi bose muri rusange bagomba kubahiriza amategeko igihe cyose hari ubwihutire. Bagomba guhigamira convoy ya Perezida.”
Yabibukije ko imodoka z’umukuru w’Igihugu zifite uburenganzira zemererwa n’amategeko ko zigomba guhabwa inzira mu gihe ziri mu muhanda.
RADIOTV10