Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Uganda: Minisitiri yari arasiwe ahakorerwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro Imana ikinga akaboko

radiotv10by radiotv10
20/06/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Uganda: Minisitiri yari arasiwe ahakorerwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro Imana ikinga akaboko
Share on FacebookShare on Twitter

Hon. Phiona Nyamutoro uherutse kugirwa Minisitiri w’Ingufu n’Iterambere ry’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro muri Uganda, yarusimbutse, nyuma y’uko abacunga umutekano w’ikirombe yari yasuye, bamurekuriyeho urufaya rw’amasasu.

Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 20 Kamena 2024, ubwo yari mu kazi ke k’igenzura riri gukorerwa ibigo bikora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bivugwaho kuba hari ibikora mu buryo budakurikije amategeko.

Yarashwe n’abacunga umutekano bigenga ba Kompanyi yitwa National Cement Company isanzwe ari iya Sosiyete ya Devki Group, mu Karere ka Kisoro, bivugwa ko ikora ibikorwa binyuranyije n’amategeko.

Uwabonye ibi biba, yavuze ko ubwo Minisitiri Phiona Nyamutoro n’itsinda bari kumwe bageraga ku cyicaro cy’iyi kompanyi, abashinzwe kuhacungira umutekano bari bamaze guhabwa amabwiriza yo kubarasa, bagahita barekura urufaya rw’amasasu.

Abashinzwe umutekano bari barinze Minisitiri, bahise bahagoboka, bahita banambura imbunda aba bacunga umutekano kuri iki kigo, bahita banabata muri yombi.

Minisitiri Phiona Nyamutoro wavuze kuri uru rugomo yakorewe, yagize ati “Amasasu yari mu cyumba, bari bamaze guhabwa amabwiriza n’abayobozi babo yo kuturasa. Kandi twari mu nshingano zacu. Ibi birasekeje. Yewe n’abayobozi b’iki kigo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bagomba gutabwa muri yombi.”

Inzego z’ibanze muri aka gace, zatangaje ko iki kibazo cyahise gicungwa neza, ndetse Minisitiri akaba ameze neza, hakaba hahise hatangira imperereza kuri uru rugomo rwakorewe Minisitiri ndetse no ku bikorwa by’iyi kompanyi.

Iyi kompanyi ya National Cement Company isanzwe ivugwaho gukora ibikorwa binyuranyije n’amategeko birimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwangize ibidukije ndetse bunabangamira abaturage.

Hon. Nyamutoro yahise ategeka ko ibikorwa by’iyi kompanyi biba bihagaze, kugeza igihe iperereza rizaba rirangiye, ndetse asaba Guverinoma gufatira ibyemezo bikarishye aba bashatse kumwivugana.

Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza abapolisi bafashe aba bacunga umutekano kuri iyi kompanyi babicaje hasi, babaza impamvu batinyutse bagashaka kwivugana Minisitiri.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × four =

Previous Post

Umuryango ukomeye wagaragaje uko ubona Congo yitwara mu bibazo n’impungenge ufite igihe MONUSCO yagenda

Next Post

Iby’ingenzi wamenya ku mpumeko y’amatora ya Perezida w’u Rwanda abura igihe gito akaba

Related Posts

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
27/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

by radiotv10
27/01/2026
0

Abajenerali barimo Maj Gen Sylvain Ekenge, wahoze ari Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) baravugwa nk’abatangabuhamya mu...

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

by radiotv10
27/01/2026
0

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Buhinde batangaje amasezerano akomeye y’ubucuruzi nyuma y’imyaka hafi 20 y’ibiganiro byagiye bihagarara kenshi, mu gihe...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

by radiotv10
27/01/2026
0

The AFC/M23 coalition that is against the government of the Democratic Republic of Congo, announced that it is never going...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Iby’ingenzi wamenya ku mpumeko y’amatora ya Perezida w’u Rwanda abura igihe gito akaba

Iby’ingenzi wamenya ku mpumeko y’amatora ya Perezida w’u Rwanda abura igihe gito akaba

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.