Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko muri Uganda, Hon. Betty Nambooze yavuze ko mu cyumweru gitaha azazana urutonde rw’abantu bahinga urumogi, ahita asabwa n’Umunyamabanga wa Leta kuzazana n’urw’abarunywa.
Mu kiganuro cyatambutse mu ijoro ryahise cyari cyateguwe na NBS Television, aba banyapolitiki bagarukaga ku bijyanye n’ubukungu bw’iki Gihugu cya Uganda.
Bagarukaga no ku bikomeje gutuma ubukungu bwacyo butazamuka birimo ruswa ndetse n’abazitanga.
Muri iki kiganiro, Hon. Betty Nambooze yagarutse ku kiyobyabwenge cy’urumogi, avuga ko kiri mu byangiza ubuzima bw’Abanya-Uganda kandi kikanagira ingaruka ku bukungu.
Ati “Mu cyumweru gitaha, nzazana urutonde rw’abantu bahinga urumogi.”
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imishinga mito n’iciriritse muri Guverinoma ya Uganda, Hon. Haruna Kasolo Kyeyune yahise agira ati “Ahubwo uzazane n’urutonde rw’abarunywa [urumogi]”
Hon. Betty Nambooze usanzwe ari n’Umunyamakuru mu bijyanye na Politiki, yanagarutse ku misoro, avuga ko itangwa n’abaturage bityo ko inyungu zayo zikwiye kubageraho.
Yagize ati “Abantu benshi iyo bumvise ko ibigo by’ubucuruzi bikomeye bitanga imisoro myinshi, ntibamenya ko iba yavuye muri twe.”
Yakomeje atanga urugero agira ati “Iyo uguze ikarita yo guhamagara y’igihumbi (1.000 UGX), burya uba uguze unite za 700, andi 300 ajya mu misoro.”
RADIOTV10