Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Uganda: Umugabo yavuze icyamuteye kwiyicira umwana we w’imyaka 2

radiotv10by radiotv10
04/09/2023
in AMAHANGA
0
Kigali: Ukurikiranyweho kwicisha inzara umwana we yabyemeye avuga ko yabitewe n’umujinya w’uko nyina yamumutanye
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo wo mu Karere ka Wakiso muri Uganda ukekwaho kwica umwana we w’umukobwa w’imyaka ibiri, agahita yishyikiriza inzego, yavuze ko yabikoze yihimura ku mugore we [nyina w’umwana] wamutaye, akamusiga mu bwigunge.

Uyu mugabo witwa Ibrahim Ssemaganda, ukekwaho kwica umwana we witwa Shallon Namaganda, yabwiye Polisi ko yabitewe n’umujinya yatewe no kuba yaratawe n’umugore we Catherine Makati, banabyaranye uyu mwana.

Ssemaganda wishe uyu mwana we mu cyumweru gishize, ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Buloba, nyuma yo kwishyikiriza urwego rw’ibaze rushinzwe umutekano.

Mu buhamya yahaye Polisi, uyu mugabo yavuze ko ibi byose yabitewe n’agahinda yatewe n’umugore we, wamutaye akamusiga mu rugo wenyine.

Yagize ati “Yarabyutse umunsi umwe, ubundi azinga ibye byose atanambwiye impamvu. Nagerageje kumusaba kugaruka, ariko aranga. Yahisemo kujyana umwana wanjye kwa nyirakuru, ibi byagaragazaga ko adafite gahunda yo kugaruka iwanjye.”

Umurambo w’uyu mwana bawusanze mu buriri woroshe ikingiti, bigaragara ko yishwe atemwe umutwe. Mu gihe uyu se wamwivuganye avuga ko yamwiciye mu ruganiriro ubundi akajyana umurambo we mu buriri.

Yagize ati “Nagiye gufata umukobwa wanjye kwa nyirarukuru Dora Walusimbi muri Burenga mfite umugambi wo kumwica kugira ngo nyina na we yumve agahinda maranye umwaka. Nashenguwe no kuba narumvise ko yashatse undi mugabo.”

Walusimbi Nyirarukuru wa nyakwigendera, utuye muri Paruwasi ya Nakabugo mu Karere ka Wakiso, yavuze ko uyu mugabo yaje kumusaba umwana we, amubwira ko yifuza ko bajya kuba bari kumwe mu gihe cy’amasaha macye, agahita amugarura.

Yagize ati “Nategereje ko amugarura ndaheba. Ariko numvaga ntafite impungenge kuko umukobwa yari kumwe na se, sinakekaga ko ashobora kwiyicira umwana. Nyuma naje kumva amakuru ko umwuzukuru wanjye yishwe, na Se akaba yishyikirije Polisi.”

Ubu bwicanyi bwabaye nyuma y’igihe gito mu Karere ka Kisaro muri Uganda, na ho habaye ubwicanyi bujya gusa n’ubu, aho umugabo yishe umwana w’umuhungu w’imyaka itanu amukuye kwa nyirakuru, nyuma y’uko umugore byakekwaga ko bamubyaranye, amubwiye ko atari se.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen + 15 =

Previous Post

Karongi: Abatishoboye batunguwe n’icyemezo bafatiwe nyuma yo gutoranywa ngo bazafashwe

Next Post

Gabon: Umujenerali wahiritse ubutegetsi agiye kujya ku rundi rwego

Related Posts

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

by radiotv10
30/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko uruhande bahangane rugizwe n’abarimo igisirikare cya DRC (FARDC) rwagabye ibitero bibiri byikurikiranya, birimo icya grenade yatewe...

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

by radiotv10
30/01/2026
0

Guverinoma ya Niger iyobowe n’igisirikare yatangaje ko ibihugu birimo u Bufaransa, Benin na Côte d’Ivoire bishinjwa kugira uruhare mu gutera...

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Gabon: Umujenerali wahiritse ubutegetsi agiye kujya ku rundi rwego

Gabon: Umujenerali wahiritse ubutegetsi agiye kujya ku rundi rwego

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.