Umudepite uhagarariye u Rwanda mu Nteko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), yasabye mugenzi we wa DRC kudakomeza kuzamura ibinyoma byakunze kwegekwa ku Rwanda, nyuma y’uko na we abizamuye.
Ni mu bikorwa by’iyi Nteko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, mu biganiro byabaye mu cyumweru gishize mu mirimo y’iyi nteko yaberaga i Arusha muri Tanzania, aho umwe bahagarariye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagendaga mu mujyo umwe n’ubutegetsi bw’Igihugu cye cyakunze gushinja u Rwanda ibinyoma.
Uyu mudepite w’Umunyekongo witwa Evariste Kalala, wafatiranye ubwo ibi biganiro byarimo bihumuza, akazamura ibi binyoma ko u Rwanda rufite uruhare mu bibazo biri muri Congo.
Yagize ati “Hari benshi muri DRC bari kwicwa kandi n’umutungo kamere w’Igihugu cyacu uri kwibwa n’Igihugu tuzi ko turi kumwe mu Muryango.”
Ni ibirego by’ibinyoma bitari bishya, kuko uretse uyu mushingamategeko uhagarariye DRC muri EALA, n’abategetsi banyuranye mu Gihugu cye, bakunze kubizamura, ariko ab’u Rwanda nabo ntibahweme kubitera utwatsi, bashimangira ko ibibazo bya kiriya Gihugu ari ibyacyo ubwacyo, ahubwo ko cyagize ibibazo by’imiyoborere idashoboye kubikemura.
Hon. Fatuma Ndangiza uhagarariye u Rwanda muri iyi Nteko ya EALA, yahise asubiza uyu mugenzi we wo muri Congo, ko ibyo yari amaze kuvuga biyobya kandi ko nta shingiro bifite.
Yagize ati “Ntibyari bikwiye ko mugenzi wacu azamura ibintu bivugwa bidafite icyo bishingiyeho, asebya Igihugu gifite ubusugire n’ubudahangarwa.”
Ibi kandi binaherutse kugarukwaho na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, wavuze ko ibyo kuba abayobozi bo muri Congo bakunze kuzamura ibirego nk’ibi by’ibinyoma bimaze kuba nk’ivanjiri kuko aho bageze hose babivuga, ariko ko bari bakwiye kuvuga ahubwo ibibazo nyirizina biri mu Gihugu cyabo.
RADIOTV10