• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Uhatanira kuyobora Komisiyo ya AU yageneye ubutumwa abarimo Perezida Kagame, Ndayishimiye na Museveni

radiotv10by radiotv10
27/08/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Uhatanira kuyobora Komisiyo ya AU yageneye ubutumwa abarimo Perezida Kagame, Ndayishimiye na Museveni
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyapolitiki Raila Odinga uhatanira umwanya wa Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yashimiye Abakuru b’Ibihugu byo mu Karere, barimo Perezida Paul Kagame, William Ruto na Yoweri Museveni bakomeje kumutera ingabo mu bitugu.

Raila Odinga yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Kanama 2024 ubwo Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bahuriraga muri Kenya mu gushyigikira uyu munyapolitiki mu gutangiza ibikorwa byo guhatanira uyu mwanya wo kuba Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe.

Abakuru b’Ibihugu bitabiriye iki gikorwa, barimo Perezida William Ruto wa Kenya, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Samia Suluhu Hassan na Salva Kiir Mayardit wa Sudani y’Epfo.

Ni mu gihe Perezida Paul Kagame yahagarariwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererame ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere, Gen. (Rtd) James Kabarebe.

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi we yahagarariwe na Minisitiri w’Intebe w’iki Gihugu, Gervais Ndirakobuca muri iki gikorwa cyanitabiriwe n’abanyacyubahiro barimo Oluṣẹgun Ọbasanjọ wabaye Perezida wa Nigeria ndetse na Jakaya Kikwete wayoboye Tanzania.

Mu butumwa Raila Odinga yatanze nyuma y’ibi biganiro, yagize ati “Nshimiye Perezida Ruto, Museveni, Suluhu, Kiir, Kagame, Ndayishimiye, Kikwete, na Obasanjo ku bwo kunshyigikira, kuntera ingabo mu bitugu no gutangiza ubukangurambaga bwo kuyobora Komisiyo ya AU.”

Yakomeje agira ati “Dushyize hamwe, birashoboka ko twazana amahoro, iterambere na Afurika y’uburumbuke. Urugendo ruratangiye.”

Raila Odinga uri guhatanira kuzaba Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yagiye agirira ingendo mu Bihugu bitandukanye byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, aho muri Weruwe uyu mwaka yakiriwe na Perezida Paul Kagame, na we wamusezeranyije ko amushyigikiye kuri kandidatire ye.

Aya matora ya Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, azaba muri Gashyantare umwaka utaha, ubwo hazaba hashakwa uzasimbura Umunya-Chad Moussa Faki Mahamat uzaba arangije manda ze ebyiri.

Odinga yashimiye Abakuru b’Ibihugu bashyigikiye kandidatire banakomeje kumutera ingabo mu bitugu
Hatangijwe ibikorwa byo kwiyamamaza

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 + twelve =

Previous Post

Amakuru mashya: Hatangajwe amanota y’Ibizamini bya Leta n’ibipimo by’imitsindire y’abanyeshuri

Next Post

Abafite imitungo itimukanwa bagomba gusorera bagiriwe inama

Related Posts

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

by radiotv10
02/06/2026
0

Ikibumbano cy’umukinnyi w’umupira w'amaguru, Lionel Messi cyari mu Buhindi, cyasenywe gikurwaho nyuma yuko abaturage bagize ikikango ko gishobora kuzahanuka kuko...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Next Post
Abafite imitungo itimukanwa bagomba gusorera bagiriwe inama

Abafite imitungo itimukanwa bagomba gusorera bagiriwe inama

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.