Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Uhatanira kuyobora Komisiyo ya AU yageneye ubutumwa abarimo Perezida Kagame, Ndayishimiye na Museveni

radiotv10by radiotv10
27/08/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Uhatanira kuyobora Komisiyo ya AU yageneye ubutumwa abarimo Perezida Kagame, Ndayishimiye na Museveni
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyapolitiki Raila Odinga uhatanira umwanya wa Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yashimiye Abakuru b’Ibihugu byo mu Karere, barimo Perezida Paul Kagame, William Ruto na Yoweri Museveni bakomeje kumutera ingabo mu bitugu.

Raila Odinga yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Kanama 2024 ubwo Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bahuriraga muri Kenya mu gushyigikira uyu munyapolitiki mu gutangiza ibikorwa byo guhatanira uyu mwanya wo kuba Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe.

Abakuru b’Ibihugu bitabiriye iki gikorwa, barimo Perezida William Ruto wa Kenya, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Samia Suluhu Hassan na Salva Kiir Mayardit wa Sudani y’Epfo.

Ni mu gihe Perezida Paul Kagame yahagarariwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererame ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere, Gen. (Rtd) James Kabarebe.

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi we yahagarariwe na Minisitiri w’Intebe w’iki Gihugu, Gervais Ndirakobuca muri iki gikorwa cyanitabiriwe n’abanyacyubahiro barimo Oluṣẹgun Ọbasanjọ wabaye Perezida wa Nigeria ndetse na Jakaya Kikwete wayoboye Tanzania.

Mu butumwa Raila Odinga yatanze nyuma y’ibi biganiro, yagize ati “Nshimiye Perezida Ruto, Museveni, Suluhu, Kiir, Kagame, Ndayishimiye, Kikwete, na Obasanjo ku bwo kunshyigikira, kuntera ingabo mu bitugu no gutangiza ubukangurambaga bwo kuyobora Komisiyo ya AU.”

Yakomeje agira ati “Dushyize hamwe, birashoboka ko twazana amahoro, iterambere na Afurika y’uburumbuke. Urugendo ruratangiye.”

Raila Odinga uri guhatanira kuzaba Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yagiye agirira ingendo mu Bihugu bitandukanye byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, aho muri Weruwe uyu mwaka yakiriwe na Perezida Paul Kagame, na we wamusezeranyije ko amushyigikiye kuri kandidatire ye.

Aya matora ya Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, azaba muri Gashyantare umwaka utaha, ubwo hazaba hashakwa uzasimbura Umunya-Chad Moussa Faki Mahamat uzaba arangije manda ze ebyiri.

Odinga yashimiye Abakuru b’Ibihugu bashyigikiye kandidatire banakomeje kumutera ingabo mu bitugu
Hatangijwe ibikorwa byo kwiyamamaza

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 − four =

Previous Post

Amakuru mashya: Hatangajwe amanota y’Ibizamini bya Leta n’ibipimo by’imitsindire y’abanyeshuri

Next Post

Abafite imitungo itimukanwa bagomba gusorera bagiriwe inama

Related Posts

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi ya Nigeria yarashe ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abaturage bigaragambyaga mu mujyi wa Lagos, bamagana ibikorwa byo gusenya...

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

IZIHERUKA

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye
FOOTBALL

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

by radiotv10
29/01/2026
0

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

29/01/2026
AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abafite imitungo itimukanwa bagomba gusorera bagiriwe inama

Abafite imitungo itimukanwa bagomba gusorera bagiriwe inama

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.