Monday, November 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

radiotv10by radiotv10
01/11/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo w’imyaka 62 y’amavuko ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yafatiwe ku Biro by’Umurenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi yagiye kwaka serivisi za Leta, ahita yemera uruhare yagize muri Jenoside ndetse ko yiteguye kubisobanura byose n’uburyo yihishahishaga.

Uyu Ndindabahizi Faustin umaze imyaka 31 yihishahisha, yafashwe agiye kwaka serivisi zijyanye n’ibyangombwa by’ubutaka ku Buiro by’uyu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, yanakoreye ibyaha akekwaho.

Ifatwa ry’uyu mugabo ukomoka mu Kagari ka Kibirizi muri uyu Murenge wa Rubengera, ryagizwemo uruhare n’abaturage bamuzi, bahise bamutangaho amakuru bakimuca iryera, nk’uko tubikesha ikinyamakuru cyitwa Imvaho Nshya.

Abatuye muri aka gace barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bavuga ko yagize uruhare muri Jenoside afatanyije n’abavandimwe be, bahise bahungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Urukiko Gacaca rwa Kibirizi, kandi rwakatiye uyu mugabo igifungo cy’imyaka 30 kubera uruhare yagize muri Jenoside, aho yaburanishijwe adahari kuko yari yarahungiye muri DRC.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yahungutse muri 2021 agahita asanga umugore we wari waratashye mbere, bakajya kuba mu Mudugudu wa Kamihaho mu Kagari ka Gitega mu Murenge wa Gitesi n’ubundi mu Karere ka Karongi.

Mukakimenyi Suzanne wiciwe abe n’uyu mugabo mu gihe cya Jenoside, yagize ati “Amakuru ye nayamenye bwa mbere ngiye kwivuza mu Bitaro bya Kibuye, mpahurira n’umugore witwa Chantal ambwira ko ajya amubona, anazi aho atuye ariko asohoka mu nzu gake.”

Akomeza agira ati “Imitungo yabo irimo n’isambu iri imbere y’iwanjye ni umugore wazaga kuyigurisha, abo bayigura bamara kwemeranywa, umugabo akaza rwihishwa, bakabaha amafaranga bakagenda.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera Ayabagabo Faustin, yatangaje ko uyu mugabo yafashwe ubwo yari aje ku Biro by’Umurenge wa Rubengera kwaka serivisi z’ubutaka z’ihererekanyabubasha.

Yagize ati “Agifatwa yahise yemera ataruhanyije uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga n’abo bafatanyije barimo abavandimwe be bakihishahishe mu mashyamba ya RDC.”

Uyu muyobozi yavuze kandi ko ubwo uyu mugabo yemereye inzego ko yiteguye gusobanura n’uburyo yihishahishaga kugeza ubu afashwe nyuma y’imyaka 31.

Uyu muyobozi kandi yibukije ko Jenoside ari icyaha kidasaza, bityo ko n’undi wese waba akihishahisha nk’uyu, amenye ko igihe icyo ari cyo cyose, ukuboko k’ubutabera kuzamugeraho, anasaba ababa bazi abihishahisha nk’uku, gutanga amakuru kugira ngo bafatwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 2 =

Previous Post

Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

Next Post

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

Related Posts

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

by radiotv10
10/11/2025
0

Umusaza w’imyaka 72 wo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, wakoraga akazi ko gucukura imva, bamusanze ku nzira...

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

by radiotv10
10/11/2025
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko bahawe amatara akoresha imirasire y’izuba, nyuma...

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

Ikigo gisuzuma ubuziranenge bw'Ibinyabiziga by’umwihariko ibirimo moto zidakoresha amashanyarazi zizajya zipimwa imyuka zisohora, kigiye gutangira gukora, kikaba giherereye mu Murenge...

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

In today’s fast-changing world, having a degree alone isn’t enough. Many opportunities require practical skills that schools don’t always teach....

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

by radiotv10
08/11/2025
0

Umwarimukazi wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kibare I rwo mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, wafashwe yahishe akadishi...

IZIHERUKA

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?
SIPORO

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

by radiotv10
10/11/2025
0

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

10/11/2025
Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

10/11/2025
Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

10/11/2025
Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

10/11/2025
Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

10/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.