Umugabo w’imyaka 25 ukurikiranyweho kwica umugore w’imyaka 31 babanaga mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, yemera icyaha; akavuga ko kwivugana nyakwigendera byatewe n’amajwi yumvise muri telefone ye yavuganaga n’umugabo babanaga mbere.
Uyu mugabo akurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga, asanzwe atuye mu Mudugudu wa Rukaragata, mu Kagari ka Gihara, mu Murenge wa Runda, mu Karere ka Kamonyi.
Ubushinjacyaha buvuga ko ubwo uyu mugabo n’umugore babanaga, bari mu rugo “ahagana mu masaha ya saa 14h30 z’amanywa, uyu mugabo yafashe icyuma agitera umugore babanaga batarasezeranye aramwica.”
Ubushinjacyaha bukomeza bugira buti “Uregwa yemera icyaha; asobanura ko icyamuteye kwica umugore babana ari uko yumvise amajwi uwo mugore yafashe na Telefone avugana n’umugabo babanaga mbere.”
ICYO ITEGEKO RITEGANYA
Icyaha cy’ubwicanyi akurikiranyweho giteganywa kandi kigahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 107 y’itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Iyi ngingo igira iti “Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.”
RADIOTV10