Uko abasore bakiri bato bibye 1.500.000Frw bakayafatanwa bamaze kuyagabana

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abasore babiri bakiri bato bafatiwe mu Murenge wa Ruhuha mu Karere ka Bugesera nyuma yo kwiba Miliyoni 1,5 Frw, batwaye babanje gucunga nyirayo yagiye guhinga ubundi bakinjira mu nzu bishe idirishya.

Aba basore bafatiwe mu Mudugu wa Saruduha mu Kagari ka Kindama mu Murenge Ruhuha, mu masaha y’igicamunsi cyo ku wa Mbere tariki 08 Gicurasi 2023, saa munani z’amanywa.

Izindi Nkuru

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, avuga ko aba basore bafashwe nyuma yuko uwayibwe yiyambaje Polisi, ayibwira ko yibwe Miliyoni 1,5 Frw ubwo yari yagiye guhinga.

SP Hamdun Twizeyimana yagize ati “Mu iperereza ryakozwe, haje gufatwa abasore babiri muri uwo Mudugudu bacyekwaga, abapolisi babasatse babasangana ayo mafaranga bari bamaze kugabana.”

Aba basore bibye aya mafaranga babanje kwica idishya ry’inzu y’uyu muturage, bakimara gufatwa bemereye Polisi ko ari bo bayibye koko.

Bavuze ko umugambi wo kwiba aya mafaranga, bawucuze nyuma yo kubona nyirayo avuye kuyabikuza muri Banki.

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka 2, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni 2, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi 6 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira; kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije;
cyangwa kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru