Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Uko Bobi Wine utavuga rumwe n’ubutegezi bwa Uganda yarashwe n’uwo ishyaka rye ribishinja

radiotv10by radiotv10
04/09/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Uko Bobi Wine utavuga rumwe n’ubutegezi bwa Uganda yarashwe n’uwo ishyaka rye ribishinja
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Robert Kyagulanyi Ssentamu wanamamaye mu buhanzi nka Bobi Wine, yarasiwe mu gace ka Bolindo akomereka akaguru, aho ishyaka rye rivuga ko ubutegetsi bwa Perezida Museveni bwari bugiye kumwambura ubuzima.

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Nzeri 2024, nk’uko bitangazwa n’ishyaka riyobowe na Bobi Wine rya NUP (National Unity Platform), mu butumwa ryatanze ubwo uyu munyapolitiki yari amaze kuraswa.

Iri shyaka ryagize riti “Muri uyu mugobora Perezida wacu yariho ava muri Bulindo mu gace ka Kira, aho yari yagiye kureba umunyamategeko wacu, Musisi George, igipolisi n’igisirikare bahawe amabwiriza n’umwe muri bo Twesigye bagose imodoka zacu ubundi batangira kurasa urufaya rw’amasasu n’ibyuka biryani mu maso.”

Ubutumwa bwa NUP bukomeza bugira buti “Ubwo ibyo byose byabaga, Perezida wacu Bobi Wine wari ugenderewe yarashwe mu kaguru. Ubu ari kwitabwaho n’itsinda ry’abaganga. Iki ni ikindi gikorwa cyo gushaka guhitana ubuzima bwa Perezida wacu cyakozwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni.”

Bobi Wine wakunze gushyamirana n’inzego z’umutekano muri Uganda, by’umwihariko ubwo yabaga yateguye imyigaragambyo yamagana ibyo yita ubutegetsi bubi buriho muri Uganda, yagiye atabwa muri yombi inshuro nyinshi ariko akaza kurekurwa.

Mu matora y’Umukuru w’Igihugu ya 2021, uyu munyapolitiki yakurikiye Perezida Yoweri Kaguta Museveni mu majwi, aho yari yagize 35,08% mu gihe Museveni yagize 58,38%.

Yarashwe mu kaguru
Yahise ajyanwa mu Bitaro kwitabwaho

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 3 =

Previous Post

Minisitiri Dr Ngirente yagaragaje uko ubuhinzi bufatiye runini izindi nzego ziteza imbere Ibihugu

Next Post

Umunyamakuru M.Irene yatanze umucyo ku byo yavuzweho na mugenzi we Yago

Related Posts

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko rihangayikishijwe n’ikibazo cy’Abanyekongo babuze uko basubira mu byabo mu bice birimo Umujyi wa Uvira, nyuma yuko...

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

by radiotv10
19/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano, aho rwagabye ibitero birimo iby’indege z’intambara n’ibyo...

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

by radiotv10
19/12/2025
0

Umugabo washakishwaga akekwaho kurasa abantu babiri muri Kaminuza ya Brown muri Leta Zunze Ubumwe za America, no kwica umwarimu wa...

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

by radiotv10
19/12/2025
0

The AFC/M23 coalition has announced that the opposing side continues to violate the ceasefire agreement, carrying out attacks that include...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

by radiotv10
19/12/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwavuze ko ari byiza kuba ryubahirije icyifuzo cyo gukura...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyamakuru M.Irene yatanze umucyo ku byo yavuzweho na mugenzi we Yago

Umunyamakuru M.Irene yatanze umucyo ku byo yavuzweho na mugenzi we Yago

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.