Thursday, May 15, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Uko Bobi Wine utavuga rumwe n’ubutegezi bwa Uganda yarashwe n’uwo ishyaka rye ribishinja

radiotv10by radiotv10
04/09/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Uko Bobi Wine utavuga rumwe n’ubutegezi bwa Uganda yarashwe n’uwo ishyaka rye ribishinja
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Robert Kyagulanyi Ssentamu wanamamaye mu buhanzi nka Bobi Wine, yarasiwe mu gace ka Bolindo akomereka akaguru, aho ishyaka rye rivuga ko ubutegetsi bwa Perezida Museveni bwari bugiye kumwambura ubuzima.

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Nzeri 2024, nk’uko bitangazwa n’ishyaka riyobowe na Bobi Wine rya NUP (National Unity Platform), mu butumwa ryatanze ubwo uyu munyapolitiki yari amaze kuraswa.

Iri shyaka ryagize riti “Muri uyu mugobora Perezida wacu yariho ava muri Bulindo mu gace ka Kira, aho yari yagiye kureba umunyamategeko wacu, Musisi George, igipolisi n’igisirikare bahawe amabwiriza n’umwe muri bo Twesigye bagose imodoka zacu ubundi batangira kurasa urufaya rw’amasasu n’ibyuka biryani mu maso.”

Ubutumwa bwa NUP bukomeza bugira buti “Ubwo ibyo byose byabaga, Perezida wacu Bobi Wine wari ugenderewe yarashwe mu kaguru. Ubu ari kwitabwaho n’itsinda ry’abaganga. Iki ni ikindi gikorwa cyo gushaka guhitana ubuzima bwa Perezida wacu cyakozwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni.”

Bobi Wine wakunze gushyamirana n’inzego z’umutekano muri Uganda, by’umwihariko ubwo yabaga yateguye imyigaragambyo yamagana ibyo yita ubutegetsi bubi buriho muri Uganda, yagiye atabwa muri yombi inshuro nyinshi ariko akaza kurekurwa.

Mu matora y’Umukuru w’Igihugu ya 2021, uyu munyapolitiki yakurikiye Perezida Yoweri Kaguta Museveni mu majwi, aho yari yagize 35,08% mu gihe Museveni yagize 58,38%.

Yarashwe mu kaguru
Yahise ajyanwa mu Bitaro kwitabwaho

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 − 12 =

Previous Post

Minisitiri Dr Ngirente yagaragaje uko ubuhinzi bufatiye runini izindi nzego ziteza imbere Ibihugu

Next Post

Umunyamakuru M.Irene yatanze umucyo ku byo yavuzweho na mugenzi we Yago

Related Posts

Menya umukinnyi wa mbere wakiriwe na Papa mushya Leo XIV

Menya umukinnyi wa mbere wakiriwe na Papa mushya Leo XIV

by radiotv10
14/05/2025
0

Umushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Leo XIV yakiriye i Vatican umukinnyi wa mbere ku Isi mu mukino...

Hategerejwe igikorwa gishobora kuba amateka mu gushaka umuti w’intambara y’u Burusiya na Ukraine

Hategerejwe igikorwa gishobora kuba amateka mu gushaka umuti w’intambara y’u Burusiya na Ukraine

by radiotv10
14/05/2025
0

Hategerejwe inama izahuriramo Perezida wa Ukrayine, Volodymyr Zelenskyy, na mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin bagomba guhurira i Ankara muri...

Icyo M23 iteganya gukorera abarwanyi ba FDLR ikomeje kuvumbura mu bice by’i Goma

Icyo M23 iteganya gukorera abarwanyi ba FDLR ikomeje kuvumbura mu bice by’i Goma

by radiotv10
14/05/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko bukomeje umukwabu wo guhiga bukware no gufata abarwanyi ba FDLR, aba Wazalendo n’aba FARDC bakihishe...

AFC/M23 yagaragaje ko yababajwe n’urupfu rw’uwo iherutse guha inshingano

AFC/M23 yagaragaje ko yababajwe n’urupfu rw’uwo iherutse guha inshingano

by radiotv10
14/05/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 bwatangaje ko bwababajwe n’urupfu rwa Gasinzira Gishinge Juvenal wari uherutse kugirwa Guverineri Wungirije w’Intara ya Kivu y’Epfo...

Hagaragajwe igishimangira ko imikoranire y’igisirikare cya Congo na FDLR igishinze imizi

Hagaragajwe igishimangira ko imikoranire y’igisirikare cya Congo na FDLR igishinze imizi

by radiotv10
12/05/2025
0

Ihuriro AFC/M23 rivuga ko igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) gikomeje gukorana n’imitwe irimo uwa FDLR ugambiriye guhungabanya...

IZIHERUKA

Menya umukinnyi wa mbere wakiriwe na Papa mushya Leo XIV
AMAHANGA

Menya umukinnyi wa mbere wakiriwe na Papa mushya Leo XIV

by radiotv10
14/05/2025
0

Hategerejwe igikorwa gishobora kuba amateka mu gushaka umuti w’intambara y’u Burusiya na Ukraine

Hategerejwe igikorwa gishobora kuba amateka mu gushaka umuti w’intambara y’u Burusiya na Ukraine

14/05/2025
Robertinho yahaye nyirantarengwa Rayon ngo imwishyure Miliyoni 28Frw cyangwa akayizamura hejuru

Robertinho yahaye nyirantarengwa Rayon ngo imwishyure Miliyoni 28Frw cyangwa akayizamura hejuru

14/05/2025
Icyo M23 iteganya gukorera abarwanyi ba FDLR ikomeje kuvumbura mu bice by’i Goma

Icyo M23 iteganya gukorera abarwanyi ba FDLR ikomeje kuvumbura mu bice by’i Goma

14/05/2025
Ibyakurikiye kwanga icyifuzo cy’Umuyobozi ku isambu amaranye imyaka 30 byamusize mu ihurizo

Ibyakurikiye kwanga icyifuzo cy’Umuyobozi ku isambu amaranye imyaka 30 byamusize mu ihurizo

14/05/2025
NAME CHANGE REQUEST

NAME CHANGE REQUEST

14/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyamakuru M.Irene yatanze umucyo ku byo yavuzweho na mugenzi we Yago

Umunyamakuru M.Irene yatanze umucyo ku byo yavuzweho na mugenzi we Yago

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Menya umukinnyi wa mbere wakiriwe na Papa mushya Leo XIV

Hategerejwe igikorwa gishobora kuba amateka mu gushaka umuti w’intambara y’u Burusiya na Ukraine

Robertinho yahaye nyirantarengwa Rayon ngo imwishyure Miliyoni 28Frw cyangwa akayizamura hejuru

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.