Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kugaragara ifoto y’imodoka iparitse hejuru y’inzu y’umuturage i Remera mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ariko benshi ntibazi uko yahageze. Havuzwe uko byagenze ngo iyi modoka igere aha hatunguye benshi.
Ni imodoka bigaragara ko yageze ku gisenge cy’inzu ku bw’impanuka, aho uwafashe ifoto yayo, bigaraga ko ibi byabereye hafi ya Hoteli izwi nka Five to Five, iherereye i Remera munsi ya Sitade Amahoro.
Bamwe mu bagiye bashyira iyi foto ku mbuga nkoranyambaga, bagaragaje ko batunguwe n’uburyo iyi modoka yaba yageze hejuru y’inzu.
Amakuru ahari, avuga ko iyi modoka itageze ku gisenge cy’inzu ku bushake, ahubwo ko ari impanuka yakozwe n’umukozi wo kuri uyi Hoteli, wasabwe kuyisohora kugira ngo haboneke umwanya, kuko atamenyereye gutwara ibinyabiziga, ashiduka yayinaze hejuru y’inzu.
Amakuru y’iyi mpanuka yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, wavuze ko yabereye mu Kagari ka Nyabisingu mu Murenge wa Remera mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje.
Yagize ati “Mu bigaragara byatewe n’uburangare, imiyoborere mibi no kudakoresha neza uturebanyuma (rétroviseurs), mu gihe shoferi yavaga muri Parikingi.”
SP Emmanuel Kayigi yibukije abatwara ibinyabiziga kujya bagira ubushishozi n’ubwitonzi kugira ngo birinde amakosa yo mu muhanda n’impanuka za hato na hato.
RADIOTV10
Aho hotel 5 to 5 iri ntaho bihuriye naho inzu iri ntabwo aribyo ahubwo ni akabari gateganye niriya nzu, bitandukanwa n’umuhanda gusa.