Guverinoma y’u Rwanda yashyikirije iy’u Buhindi, umuturage wabwo ukekwajo ibyaha by’iterabwoba wafatiwe ku butaka bw’u Rwanda kugira ngo ajye kuburanishwa n’Ubutabera bw’Igihugu cye.
Ni igikorwa cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ugushyingo 2024 aho inzego z’ubutabera z’u Rwanda, zirimo Polisi, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha n’Ubushinjacyaha, bashyikirije Guverinoma y’u Buhindi uyu muturage witwa Salman Khan.
Uyu mugabo ukurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba n’ibindi bifitanye isano na ryo, yafatiwe ku butaka bw’u Rwanda tariki 09 Nzeri uyu mwaka wa 2024.
Guta muri yombi uyu mugabo, byakozwe ku busabe bwa Guverinoma y’u Buhindi, yabugejeje ku y’u Rwanda binyuze muri Polisi Mpuzamahanga INTERPOL.
Umushinjacyaha ku Rwego rw’Igihugu, Siboyintore Jean Bosco wari uhagarariye Ubushinjacyaha muri iki gikorwa, yavuze ko Salman Khan yacikiye mu Rwanda akurikiranyweho ibyaha akekwaho gukorana n’abandi bagenzi be bafungiye mu Gihugu cy’iwabo mu Buhindi.
Yavuze ko tariki 02 Kanama 2024, Guverinoma y’u Buhindi yahaye u Rwanda ubusabe bwo gufata uyu muturage w’iki Gihugu wari waracikiye mu Rwanda.
Ati “Bugaragaza ko Salman Khan ukurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba, ko ashakishwa, hari n’abandi bafungiye mu Gihugu cyabo ariko uyu yari yagerageje gucika aza mu Gihugu cy’u Rwanda, hanyuma ubwo busabe bwa Leta y’u Buhindi bucishije muri Polisi Mpuzamahanga [INTEPOL] bushakisha Salman Khan, noneho Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, habamo ishami rya INTERPOL baza kumubona hano mu Rwanda, baramufata ari tariki 09 z’ukwa cyenda.”
Siboyintore Jean Bosco akomeza avuga ko nyuma yuko Salman Khan afatiwe mu Rwanda, Guverinoma y’u Rwanda yabimenyesheje iy’u Buhindi, aho tariki 29 Ukwakira 2024 u Buhindi bwohereje inyandiko imusaba ko yakoherezwa mu Gihugu cye kugira ngo aburanishirizweyo.
Ati “Leta y’u Rwanda Minisiteri y’Ubutabera isuzuma ubwo busabe, Nyakubahwa Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta tariki 12 z’uku kwezi k’Ugushyingo uyu mwaka, yemeza ubwo busa abikora mu cyo twita Extradition order, atanga uruhushya rw’uko Salman Khan yahabwa Igihugu cy’u Buhindi.”
RADIOTV10