Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uko byagenze ngo Umuyobozi w’Ishuri ry’i Nyagatare akekweho uruhare mu kwica umuntu

radiotv10by radiotv10
18/12/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Gicumbi: Umuyobozi w’Ishuri akurikiranyweho gusambanya umwana amwizeza ibitangaza adafitiye ubushobozi
Share on FacebookShare on Twitter

Umuyobozi w’Ishuri rimwe ryo mu Murenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare, ari gushakishwa nyuma yo gukekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umuturage, aho bivugwa ko yafatanyije n’undi muntu mu kumukubita bikamuviramo kwitaba Imana.

Uyu uri gushakishwa, yitwa Gatare Jacques usanzwe ari Umuyobozi wa G.S. Nyarupfubire, aho akekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umuturage witwa Emmanuel w’imyaka 48 waguye mu Mudugudu wa Rukundo mu Kagari ka Kirebe mu Murenge wa Rwimiyaga.

Amakuru y’urupfu rw’uyu muturage, yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, wavuze ko yitabye imana azize inkoni yakubiswe n’uyu muyobozi w’Ishuri afatanyije n’abashumba be.

Ngo intandaro ni amakuru uyu muyobozi w’Ishuri yahawe ko nyakwigendera yajyaga ajya kugura amata n’abashumba b’inka z’uyu Jacques, ariko bakayagurisha atabizi.

Ibi byaje kurakaza Jacques, asaba abamuhaye aya makuru ko igihe Emmanuel azaba agarutse kugura amata, bazamuhamagara bakabimubwira, ari na ko byagenze ku wa Mbere w’iki cyumweru ubwo babimubwiraga, agahita ajyayo ikubagahu, agafatanya n’ushinzwe gukurikirana Inka ze bagakubita uyu mugabo kugeza yitabye Imana.

SP Twizeyimana yibukije abantu ko kwihanira ari icyaha gihanwa n’amategeko, anibutsa abaturage ko igihe hari ikibazo bafitanye n’umuntu bakwiye kumenyesha inzego aho kwifatira icyemezo.

Ni mu gihe kandi Maj Gen (Rtd) Rutatina Richard wigeze kuyobora Urwego rw’Iperereza muri RDF, na we aherutse gutabwa muri yombi akekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umuturage wakubitiwe mu rwuri rwe ruherereye mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza nubundi muri iyi Ntara y’Iburasirazuba yabereyemo ibikekwa kuri uyu muyobozi w’Ishuri, aho bivugwa ko uyu Mujenerali ari we watanze amabwiriza yo gukubita uwaje kwitaba Imana nyuma yo gukubitirwa mu rwuri rwe.

Dosiye ya Maj Gen (Rtd) Rutatina Richard yashyikirijwe Ubushinjacyaha mu ntangiro z’uku kwezi, tariki 06 Ukuboza 2024, mu gihe urupfu rw’umuntu wakubitiwe mu rwuri rwe rwabaye tariki 27 Ugushyingo 2024.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 + thirteen =

Previous Post

U Rwanda rwungutse Abenegihugu batatu bakomoka i Burayi (AMAFOTO)

Next Post

Rutahizamu uherutse kubura igihembo kiruta ibindi bikazamura impaka ubu ari kumwenyura

Related Posts

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

I Gishari mu Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda, hasojwe icyiciro cya 21 cy’amahugurwa y’abapolisi bato 1 905, barimo 337...

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
22/12/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi Umuhuzabikorwa w'Ikigo Ngororamuco cya Gitagata, Bahame Hassan ukurikiranyweho ibyaha birimo gukora ishimishamubiri rishingiye...

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

by radiotv10
22/12/2025
0

Hari gushakishwa abasore babiri muri batatu biraye mu ishuri ryo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bahengereye abanyeshuri...

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

by radiotv10
22/12/2025
0

Umuhungu w’imyaka 28 usanzwe ari umukozi wo mu rugo ruherereyeye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, ari gushakishwa...

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

by radiotv10
22/12/2025
0

Kwizera Elias w’imyaka 25 wabarizwaga mu kagari ka Kingwa ko mu murenge wa Gitambi yasanzwe mu mazi y’amashyuza mu kagari...

IZIHERUKA

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo
MU RWANDA

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

22/12/2025
AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

22/12/2025
I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

22/12/2025
Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

22/12/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rutahizamu uherutse kubura igihembo kiruta ibindi bikazamura impaka ubu ari kumwenyura

Rutahizamu uherutse kubura igihembo kiruta ibindi bikazamura impaka ubu ari kumwenyura

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.