Umuyobozi w’Ishuri rimwe ryo mu Murenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare, ari gushakishwa nyuma yo gukekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umuturage, aho bivugwa ko yafatanyije n’undi muntu mu kumukubita bikamuviramo kwitaba Imana.
Uyu uri gushakishwa, yitwa Gatare Jacques usanzwe ari Umuyobozi wa G.S. Nyarupfubire, aho akekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umuturage witwa Emmanuel w’imyaka 48 waguye mu Mudugudu wa Rukundo mu Kagari ka Kirebe mu Murenge wa Rwimiyaga.
Amakuru y’urupfu rw’uyu muturage, yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, wavuze ko yitabye imana azize inkoni yakubiswe n’uyu muyobozi w’Ishuri afatanyije n’abashumba be.
Ngo intandaro ni amakuru uyu muyobozi w’Ishuri yahawe ko nyakwigendera yajyaga ajya kugura amata n’abashumba b’inka z’uyu Jacques, ariko bakayagurisha atabizi.
Ibi byaje kurakaza Jacques, asaba abamuhaye aya makuru ko igihe Emmanuel azaba agarutse kugura amata, bazamuhamagara bakabimubwira, ari na ko byagenze ku wa Mbere w’iki cyumweru ubwo babimubwiraga, agahita ajyayo ikubagahu, agafatanya n’ushinzwe gukurikirana Inka ze bagakubita uyu mugabo kugeza yitabye Imana.
SP Twizeyimana yibukije abantu ko kwihanira ari icyaha gihanwa n’amategeko, anibutsa abaturage ko igihe hari ikibazo bafitanye n’umuntu bakwiye kumenyesha inzego aho kwifatira icyemezo.
Ni mu gihe kandi Maj Gen (Rtd) Rutatina Richard wigeze kuyobora Urwego rw’Iperereza muri RDF, na we aherutse gutabwa muri yombi akekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umuturage wakubitiwe mu rwuri rwe ruherereye mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza nubundi muri iyi Ntara y’Iburasirazuba yabereyemo ibikekwa kuri uyu muyobozi w’Ishuri, aho bivugwa ko uyu Mujenerali ari we watanze amabwiriza yo gukubita uwaje kwitaba Imana nyuma yo gukubitirwa mu rwuri rwe.
Dosiye ya Maj Gen (Rtd) Rutatina Richard yashyikirijwe Ubushinjacyaha mu ntangiro z’uku kwezi, tariki 06 Ukuboza 2024, mu gihe urupfu rw’umuntu wakubitiwe mu rwuri rwe rwabaye tariki 27 Ugushyingo 2024.
RADIOTV10