Wednesday, January 21, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Uko gahunda y’izina ryihariye irimo n’agashya yabafashije kurwanya imirire mibi mu bana

radiotv10by radiotv10
21/01/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Uko gahunda y’izina ryihariye irimo n’agashya yabafashije kurwanya imirire mibi mu bana
Share on FacebookShare on Twitter

Gahunda ya ‘Kundwa Kibondo’ yazanywe n’Ikigo Nderabuzima cya Sovu mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, ibumbatiyemo ibikorwa binyuranye nko kubyara muri batisimu abana bafite imirire mibi, yatumye muri uyu Murenge barwanya iki kibazo, aho ubu baharwa umwana umwe gusa mu gihe hari 69.

Umubikira Solange Uwanyirigira uyobora Ikigo Nderabuzima cya Sovu, avuga ko yatekereje aka gashya nyuma yo kubona umubare w’abana bari mu mirire mibi ukomeza kwiyongera, nyamara hari gahunda za Leta zibageraho buri kwezi nka shisha kibondo.

Agira ati “Abana barabona amata, abana barabona shisha kibondo bakanavurwa, nkibaza impamvu ikibazo kireshya gutyo. Twahise dupima abana mu Tugari twose dusanga abagera kuri 64 bararembye.”

Abana bose mu Murenge bari barembye bashyizwe mu bitaro bitabwaho byumwihariko ndetse ababyeyi babo barigishwa, bamwe bahindura imyumvire yabateraga kutita ku bana neza.

Uwanyirigira ati “Uko amezi yagendaga ashira twarabasezereraga bakize, bakijijwe n’iki?, n’isuku kubavura, guhindurira ba nyina  imyumvire no kubongerera amashereka kuko hari abo twasangaga na bo ubwabo bashonje.”

Uretse kubitaho muri ubwo buryo, muri iyi gahunda ya Kundwa Kibondo na gahunda y’igi ry’umwana, aho muri mukozi w’Ikigo Nderabuzima cya Sovu n’ab’Umurenge wa Huye ndetse n’abajyanama b’ubuzima bigomwa ibiceri 200 Frw agakoreshwa mu gukomeza kwita ku bana baba bavuye mu mirire mibi.

Uretse kwigomwa ibyo biceri ku mishahara yabo, abakozi b’Ikigo Nderabuzima ndetse n’ab’Umurenge wa Huye babyara abana muri batisimu muri abo baba bakize imirire mibi bagakomeza kubakurikirana babasura.

Mutesire Beathe ati “Mfite aba bane nabyaye muri batisimu kugeza ubu bose bameze neza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege ushima iyi gahunda, avuga ko n’utundi Turere twaje kuyigiraho ndetse akemeza ko yafashije mu kugabanya umubare w’abana bari bafite iki kibazo mu buryo bwihuse.

Ati “Nanjye mperutse kubyara impanga mu Kagari ka Kaburemera kandi ubu zimeze neza. Hari ibikorwa byinshi dukora ariko agashya icyo kadufasha ni ukurwanya ibipimo by’igwingira n’imirire mibi mu buyo bwihuse, ndetse nta n’ubwo byagarukiye hano gusa kuko n’Uturere two mu Ntara y’Amajyepfo twagiye tuza kwigira ku Kigo Nderabuzima cya Sovu.”

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − 7 =

Previous Post

BREAKING: Hemejwe ifungwa ry’abarimo Emelyne wagaragaye mu mashusho yamaganiwe kure hatangazwa n’andi makuru

Next Post

U Rwanda rwavuze icyo rwiteze mu mubano warwo na America nyuma y’irahira rya Trump

Related Posts

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

by radiotv10
21/01/2026
0

Mu rusengero rw’Itorero rya ADEPR-Karambo rwo mu Murenge wa Kaniga mu Karere ka Gicumbi, haravugwa ubuhanuzi butavugwaho rumwe, burimo ubwereka...

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu bo Murenge wa Save mu karere ka Gisagara, bavuga ko ubujura bumaze gufata intera ku buryo hari n'abajura...

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

by radiotv10
21/01/2026
0

Umwarimu muri Kaminuza uri mu maboko y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya abana b'abakobwa biga mu mashuri yisumbuye,...

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo Murenge wa Nyamwumva, mu Karere ka Rubavu bavuga ko kubona amazi meza bikiri ingorabahizi, kuko hari...

How Sleep Timing Affects Your Whole Day

How Sleep Timing Affects Your Whole Day

by radiotv10
21/01/2026
0

Many people focus on how many hours they sleep, but they forget something very important: when they sleep. Sleep timing...

IZIHERUKA

AFC/M23 says it may return to Uvira days after withdrawing its forces
AMAHANGA

AFC/M23 says it may return to Uvira days after withdrawing its forces

by radiotv10
21/01/2026
0

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

21/01/2026
AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

21/01/2026
Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

21/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

21/01/2026
Menya ibihembo bitubutse byahawe abakinnyi ba Senegal nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika

Menya ibihembo bitubutse byahawe abakinnyi ba Senegal nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika

21/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rwavuze icyo rwiteze mu mubano warwo na America nyuma y’irahira rya Trump

U Rwanda rwavuze icyo rwiteze mu mubano warwo na America nyuma y’irahira rya Trump

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 says it may return to Uvira days after withdrawing its forces

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.