Gahunda ya ‘Kundwa Kibondo’ yazanywe n’Ikigo Nderabuzima cya Sovu mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, ibumbatiyemo ibikorwa binyuranye nko kubyara muri batisimu abana bafite imirire mibi, yatumye muri uyu Murenge barwanya iki kibazo, aho ubu baharwa umwana umwe gusa mu gihe hari 69.
Umubikira Solange Uwanyirigira uyobora Ikigo Nderabuzima cya Sovu, avuga ko yatekereje aka gashya nyuma yo kubona umubare w’abana bari mu mirire mibi ukomeza kwiyongera, nyamara hari gahunda za Leta zibageraho buri kwezi nka shisha kibondo.
Agira ati “Abana barabona amata, abana barabona shisha kibondo bakanavurwa, nkibaza impamvu ikibazo kireshya gutyo. Twahise dupima abana mu Tugari twose dusanga abagera kuri 64 bararembye.”
Abana bose mu Murenge bari barembye bashyizwe mu bitaro bitabwaho byumwihariko ndetse ababyeyi babo barigishwa, bamwe bahindura imyumvire yabateraga kutita ku bana neza.
Uwanyirigira ati “Uko amezi yagendaga ashira twarabasezereraga bakize, bakijijwe n’iki?, n’isuku kubavura, guhindurira ba nyina imyumvire no kubongerera amashereka kuko hari abo twasangaga na bo ubwabo bashonje.”
Uretse kubitaho muri ubwo buryo, muri iyi gahunda ya Kundwa Kibondo na gahunda y’igi ry’umwana, aho muri mukozi w’Ikigo Nderabuzima cya Sovu n’ab’Umurenge wa Huye ndetse n’abajyanama b’ubuzima bigomwa ibiceri 200 Frw agakoreshwa mu gukomeza kwita ku bana baba bavuye mu mirire mibi.
Uretse kwigomwa ibyo biceri ku mishahara yabo, abakozi b’Ikigo Nderabuzima ndetse n’ab’Umurenge wa Huye babyara abana muri batisimu muri abo baba bakize imirire mibi bagakomeza kubakurikirana babasura.
Mutesire Beathe ati “Mfite aba bane nabyaye muri batisimu kugeza ubu bose bameze neza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege ushima iyi gahunda, avuga ko n’utundi Turere twaje kuyigiraho ndetse akemeza ko yafashije mu kugabanya umubare w’abana bari bafite iki kibazo mu buryo bwihuse.
Ati “Nanjye mperutse kubyara impanga mu Kagari ka Kaburemera kandi ubu zimeze neza. Hari ibikorwa byinshi dukora ariko agashya icyo kadufasha ni ukurwanya ibipimo by’igwingira n’imirire mibi mu buyo bwihuse, ndetse nta n’ubwo byagarukiye hano gusa kuko n’Uturere two mu Ntara y’Amajyepfo twagiye tuza kwigira ku Kigo Nderabuzima cya Sovu.”
Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10