Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uko hafashwe abakoreshaga amayeri adasanzwe bakura urumogi mu Ntara imwe bakarwambutsa mu yindi

radiotv10by radiotv10
10/02/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Uko hafashwe abakoreshaga amayeri adasanzwe bakura urumogi mu Ntara imwe bakarwambutsa mu yindi
Share on FacebookShare on Twitter

Abagabo babiri bafatiwe mu mujyi wa Kigali bafite igikapu kirimo urumogi bakekwaho gukura mu Karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru, bari bashyizemo ubundi bakarenzaho ‘Perfume’ kugira ngo rutanukira abantu.

Aba bantu bafashwe, bairmo uw’imyaka 22 na mugenzi we w’imyaka 29, nyuma yuko y’aho Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ryari rifite amakuru kuri aba bantu ko bakura iki kiyobyabwenge mu Karere ka Gakenke bakajya kurukwirakwiza mu Mujyi wa Kigali.

Muri ibi bikorwa byo gutunda urumogi, bakoreshaga amayeri akomeye, aho bafataga urwo rumofi bakarushyira mu gikapu, ubundi bakarenzaho amavuta ahumura (Perfume) kugira ngo rutanukira abantu dore ko banategaga imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

Mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, ku mugoroba wo ku ya 08 Gashyantare 2025, ni bwo bafatiwe muri Gare ya Nyabugogo, bagiye gutega muto ngo berecyeze mu Murenge wa Jali mu Karere ka Nyarugenge gukwirakwiza iki kiyobyabwenge.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, avuga ko ifatwa ry’aba bantu ryaturutse ku makuru yari afite n’uru rwego dore ko bari baragize umuco ibi bikorwa byabo.

Yagize ati “Ntabwo ari ubwa mbere babikora, kuko twigeze guhabwa amakuru yabo, ariko tugiye kubafata baracika. Bafashwe n’Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU).”

CIP Wellars Gahonzire kandi yaboneyeho kuburira abijanditse muri ibi bikorwa ko bitazabahira kuko Polisi y’u Rwanda yabihagurukiye, kandi ko n’abatarafatwa, umusibo ari ejo ejobundi bagafatwa.

Ati “Turashishikariza abaturage kureka kwishora mu biyobyabwenge, bagashaka ibindi bakora, kuko ibiyobyabwenge bitihanganirwa muri iki Gihugu cyacu.”

Yanasabye abaturage kandi gukomeza gufatanya n’inzego mu kurwanya ibyaha nk’ibi bigira ingaruka ku buzima n’ubukungu bw’Abaturarwanda, bakajya batanga amakuru aho babonye ibikorwa nk’ibi.

Urumogi bafatanywe bari bagiye kurukwirakwiza mu Mujyi wa Kigali
Barushyiraga mu gikapu bakarenzaho perfume

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight + 4 =

Previous Post

Bavuze icyabazanye ku Karere n’igisubizo bahawe cyatumye banzura ko bahava ari uko gikemutse 

Next Post

Igishobora kuzaba igihe Tshisekedi yakomeza gutsimbarara akanga kuganira na M23

Related Posts

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru, yafashe abagabo batatu bakekwaho ubujura bakoreye umuturage, bibye arenge miliyoni 6 Frw...

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

by radiotv10
26/01/2026
0

Uzwi nka Prophet Joshua uherutse gufungwa akurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu kubera ibikorwa yakunze kugaragaramo anyanyagiza amafaranga ayaha...

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

by radiotv10
26/01/2026
0

Ukoresha izina rya Atanya ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, wavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukennye bigakurikirwa n'impaka, yavuze ko ariya...

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

by radiotv10
26/01/2026
0

Journaling is the habit of writing down your thoughts, feelings, and experiences. It may look simple, but it has many...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Igishobora kuzaba igihe Tshisekedi yakomeza gutsimbarara akanga kuganira na M23

Igishobora kuzaba igihe Tshisekedi yakomeza gutsimbarara akanga kuganira na M23

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.