Abagabo babiri bafatiwe mu mujyi wa Kigali bafite igikapu kirimo urumogi bakekwaho gukura mu Karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru, bari bashyizemo ubundi bakarenzaho ‘Perfume’ kugira ngo rutanukira abantu.
Aba bantu bafashwe, bairmo uw’imyaka 22 na mugenzi we w’imyaka 29, nyuma yuko y’aho Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ryari rifite amakuru kuri aba bantu ko bakura iki kiyobyabwenge mu Karere ka Gakenke bakajya kurukwirakwiza mu Mujyi wa Kigali.
Muri ibi bikorwa byo gutunda urumogi, bakoreshaga amayeri akomeye, aho bafataga urwo rumofi bakarushyira mu gikapu, ubundi bakarenzaho amavuta ahumura (Perfume) kugira ngo rutanukira abantu dore ko banategaga imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.
Mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, ku mugoroba wo ku ya 08 Gashyantare 2025, ni bwo bafatiwe muri Gare ya Nyabugogo, bagiye gutega muto ngo berecyeze mu Murenge wa Jali mu Karere ka Nyarugenge gukwirakwiza iki kiyobyabwenge.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, avuga ko ifatwa ry’aba bantu ryaturutse ku makuru yari afite n’uru rwego dore ko bari baragize umuco ibi bikorwa byabo.
Yagize ati “Ntabwo ari ubwa mbere babikora, kuko twigeze guhabwa amakuru yabo, ariko tugiye kubafata baracika. Bafashwe n’Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU).”
CIP Wellars Gahonzire kandi yaboneyeho kuburira abijanditse muri ibi bikorwa ko bitazabahira kuko Polisi y’u Rwanda yabihagurukiye, kandi ko n’abatarafatwa, umusibo ari ejo ejobundi bagafatwa.
Ati “Turashishikariza abaturage kureka kwishora mu biyobyabwenge, bagashaka ibindi bakora, kuko ibiyobyabwenge bitihanganirwa muri iki Gihugu cyacu.”
Yanasabye abaturage kandi gukomeza gufatanya n’inzego mu kurwanya ibyaha nk’ibi bigira ingaruka ku buzima n’ubukungu bw’Abaturarwanda, bakajya batanga amakuru aho babonye ibikorwa nk’ibi.


RADIOTV10