Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Uko hatahuwe amashusho y’umuyobozi muri Guinée Equatoriale waciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga

radiotv10by radiotv10
05/11/2024
in AMAHANGA, UDUSHYA
0
Uko hatahuwe amashusho y’umuyobozi muri Guinée Equatoriale waciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo usanzwe mu nzego nkuru z’ubuyobozi muri Guinée Equatoriale, yatahuweho amashusho 400 y’urukozasoni yafataga ubwo yabaga ari gukorana imibonano mpuzabitsina n’abagore barimo ab’abayobozi bakuru. Hatangajwe uko aya mashusho yatahuwe.

Uyu mugabo witwa Baltasar Ebang Engonga, asanzwe ari Umuyobozi Mukuru mu Kigo gishinzwe Iperereza mu by’Imari ANIF (Anti-graft National Agency for Financial Investigation), aho ashinzwe kurwanya ruswa.

Amashusho yatahuweho, ubu ni yo nkuru ingezweho muri iki Gihugu ndetse no ku mbuga nkoranyambaga, aho yatahuweho amashusho 400 yafatwaga ubwo yabaga ari gukorana imibonano mpuzabitsina n’abagore barimo ab’abayobozi bakuru, ndetse n’abandi bafitanye amasano n’abayobozi bo muri Guverinoma n’abo mu madini n’amatorero.

Amakuru dukesha Ikinyamakuru Real Equatorial Guinea, avuga ko mu mashusho yatahuwe, harimo ayafashwe ari gukorana imibonano mpuzabitsina na mushiki wa Perezida wa kiriya Gihugu, ay’umugore w’Umuyobozi Mukuru wa Polisi ndetse n’abagore 20 b’Abaminisitiri.

Aya mashusho yatahuwe ubwo uyu Baltasar Ebang Engonga yakorwagaho iperereza ku myitwarire mibi yakunze kwihanangirizwaho, ko idakwiye abayobozi bo ku rwego rwo hejuru.

Amwe mu mashusho yatahuwe kuri uyu mugabo, amugaragaza ari gukorana imibonano mpuzabitsina n’abagore mu biro bye, ndetse n’ayafatiwe muri za hoteli no mu bwiherero.

Visi Perezida w’Igihugu, Teodoro Nquema agira icyo avuga kuri ibi; yavuze ko ibikorwa by’imibonano mpuzabitsina bikorewe mu biro, ari sakirirego idashobora kwihanganirwa.

Yagize ati “Nkurikije ibidakwiye byakomeje kugaragara ku mbuga nkoranyambaga muri Equatorial Guinea, ndagira ngo nibutse ko Abaminisitiri bagomba gukoresha ibiro byabo imirimo izana iterambere ry’Igihugu, imibonano mpuzabitsina mu biro, irabujijwe.”

Yakomeje avuga ko uzagaragarwaho iyi myitwarire, azabihanirwa by’intangarugero, akanirukanwa mu nshingano.

Uyu mugabo Engonga w’imyaka 54 usanzwe yubatse afite umugore n’abana batandatu, ni umuhungu wa Baltasar Engonga Edjoo, Perezida w’Umuryango ushinzwe Ifaranga n’Imari muri Afurika yo hagati CEMAC (Economic and Monetary Community of Central Africa).

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 − three =

Previous Post

Uko byifashe nyuma yuko Congo ifunze umupaka bitunguranye n’impamvu ikekwa

Next Post

U Burayi bwashimgangiye ibyatangajwe n’u Rwanda ku birego byegetswe kuri RDF muri Mozambique

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Cabo Delgado: Amashimwe y’abaturage aritsa kuri RDF ngo iramutse ihavuye nabo ntibaharara

U Burayi bwashimgangiye ibyatangajwe n’u Rwanda ku birego byegetswe kuri RDF muri Mozambique

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.