Nyuma y’uko Guverinoma ya Colombia, yemeje ko ururimi rw’Ikiswahili rugiye kujya rwigishwa mu mashuri ya Leta, abatavuga rumwe n’ubutegetsi, bahise bahaguruka barabyamagana, bavuga ko uru rurimi atari ngombwa mu Gihugu cyabo.
Iki cyemezo cyafashwe na Guverinoma ya Columbia mu rwego rwo gufasha Abanya-Colombia bakomoka ku mugabane w’Africa kongera kwihuza n’inkomoko yabo.
Cyatangajwe mu cyumweru gishize na Visi Perezida Francia Marquez, ubwo yari avuye mu ruzinduko yagiriye mu bihugu byo mu ku Mugabane wa Afurika, nka Ethiopia, Kenya na Africa y’Epfo.
Muri urwo ruzinduko, hasinywe amasezerano anyuranye arimo ko abarimu bo muri Colombia bazajya muri Kenya kwigisha ururimi rw’Icye- Espagnol, na none kandi abarimu baho nabo bakajya mu mashuri ya Leta muri Colombia kwigisha Igiswahili.
Gusa ibi byateje impaka za ngo turwane, aho abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Colombi, babyamaganira kure, bavuga ko urwo rurimi atari ngombwa muri iki Gihugu giherereye mu majyepfo y’Umugabane wa America.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10