Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga ko nta yandi mahitamo yari rifite, inagaragaza impamvu hari miliyoni £50 (akabakaba Miliyari 100 Frw) zigomba kwishyurwa.
Nyuma yuko hagiye hanze amakuru kuri iki kirego, Guverinoma y’u Rwanda yashyize hanze itangazo kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Mutarama 2026, yemeza ko iki kirego cyatanzwe tariki 24 Ugushyingo 2025 mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka (Permanent Court of Arbitration).
U Rwanda ruvuga ko amasezerano y’ubufatanye yiswe MEDP (Migration and Economic Development Partnership) rwari rwagiranye n’u Bwongereza, ari bwo bwari bwazamuye igitekerezo nk’uburyo bushya bwo gukumira ingendo z’abimukira zishyira ubuzima bwa benshi mu kaga.
U Rwanda ruvuga ko rwemeye uyu mugambi rugendeye ku bushake bwarwo busanzwe bururanga bwo kurinda no gutabara abari mu kaga, ndetse no kuba rumaze kuba ubukombe mu kwakira no gufata neza impunzi n’abimukira baturuka mu bice binyuranye by’isi. Ayo masezerano yatangiye kubarwa tariki 25 Mata 2024.
Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko “Muri Nyakanga 2024 nyuma gato yuko Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza agiyeho, yatangaje ko aya masezerano ‘apfuye ndetse ashyinguwe’. Yabikoze atanamenyesheje u Rwanda, bihabanye n’umwuka wari uhari w’ubufatanye bwari bwakomeje kuranga MEDP.”
Nyuma u Rwanda rwamenyeshejwe ko nta gahunda yo kuzavanwa mu Bwongereza abantu bazanwa mu Rwanda nk’uko byari biteganyijwe kandi hari hariko imyiteguro, ndetse ko y’u Bwongereza izasuzuma ibyo gusesa aya masezerano.
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko “Mu Ugushyingo u Bwongereza bwasabye ko u Rwanda rutategereza ubwishyu bwo mu byiciro bibiri bwa Miliyoni £50, ubwo muri Mata 2024 no muri Mata 2026 ndetse buvuga ko bugiye gusuzuma uburyo bwo gusesa amasezerano.”
Nyamara u Rwanda rwari rwagaragaje ko rwari rwiteguye kwemera ibijyanye n’iseswa ry’amasezerano ndetse no kuganira ku bijyanye n’imirongo mishya ijyanye n’amafaranga no kuyemeranywaho.
Guverinoma ikagira iti “Ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza ntibyabayeho ariko amafaranga yasigaye agomba kwishyurwa hakurikijwe ibiteganywa n’amasezerano.”
Ntayandi mahitamo yari ahari atari ukwiyambaza Inkiko
U Rwanda ruvuga ko u Bwongereza bwo bwarahiye bugatsemba bugaragaza ko nta bushake bufite bwo kugira ubundi bwishyu butanga muri ariya masezerano. Nanone kandi bwagaragaje ko nta bushake bufite bwo kugira icyo bukora mu gufasha mu mibereho y’impunzi ziganjemo izifite ibibazo zicumbikiwe mu Rwanda kandi bwari bwabyiyemeje muri ariya masezerano.
Guverinoma iti “Ikibabaje, u Rwanda rwagerageze kumvisha u Bwongereza kwisubiraho ku murongo wabwo ariko birananirana.”
Nyuma yuko u Rwanda rutanze ikirego cy’ubuhuza, u Bwongereza bwamenyesheje u Rwanda ko ariya masezerano yasheshwe burundu.
U Rwanda ruti “Hakurikijwe ibiteganywa n’amasezerano, iseswa ryayo rizatangira kujya mu bikorwa tariki 16 Werurwe 2026. U Rwanda mu by’ukuri rwatenguswe no kuba u Bwongereza bwarafashe icyemezo cyo kurangiza iyi mikoranire.”
Muri iki kirego cy’u Rwanda, rwagaragaje ibitarubahirijwe bitatu, birimo kuba u Bwongereza butarubahirije ibiri mu masezerano bijyanye n’amafaranga, kuba bwararenze ibiteganywa n’ingingo ya 18 y’amasezerano na yo ivuga ku bijyanye n’imari, ndetse no kuba bwararenze ku ngingo ya 19 yayo ijyanye no gufasha impunzi ziri mu Rwanda.
Guverinoma y’u Rwanda ivuga rutifuzaga kujyana u Bwongereza muri izi manza z’ubukemurampaka, ariko ko imyitwarire ya kiriya Gihugu yatumye rubura andi mahitamo atari aya.
RADIOTV10









