Umugabo wo mu Murenge wa Musenyi mu Karere ka Bugesera ukurikiranyweho kwica umugore we amutemye akajugunya umurambo mu musarani, yemera icyaha; akavuga ko yabitewe no kuba yari yamwimye amafaranga yari yamwatse.
Amakuru dukesha Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, avuga ko uyu mugabo yakoze iki cyaha tariki 17 Ukwakira 2024, aho yabanaga n’umugore we mu Mudugudu wa Kaguna mu Kagari ka Rulindo, Umurenge wa Musenyi.
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwakiriye Dosiye ye hirya y’ejo hashize tariki 30 Ukwakira 2024, bwahise buyiregera Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo.
Kuri iriya tariki ya 17 Ukwakira iki cyaha cyakorewe, uregwa yatemesheje umugore babanaga, arangije umurambo we awujugunya mu bwiherero buri inyuma y’urugo rwabo.
Ubushinjacyaha bugira buti “Uregwa yemera icyaha akurikiranyweho, agasobanura ko yatemye umugore we mu ijosi bapfuye amafaranga ibihumbi ijana na makubyabiri (120 000 Frw) yamwatse undi akayamwima.”
ICYO ITEGEKO RITEGANYA
Icyaha cy’ubwicanyi akurikiranyweho giteganywa kandi kigahanishya ingingo ya 107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Nikimuhama azahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.
RADIOTV10