Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Uko umwe mu Baperezida bitabiriye irahira rya Perezida Kagame yakiriwe mu Gihugu cye (AMAFOTO)

radiotv10by radiotv10
14/08/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Uko umwe mu Baperezida bitabiriye irahira rya Perezida Kagame yakiriwe mu Gihugu cye (AMAFOTO)
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Guinea Conakry, General Mamadi Doumbouya wari umwe mu Bakuru b’Ibihugu bitabiriye ibirori by’irahira rya Perezida Paul Kagame, yasubiye mu Gihugu cye, yakiranwa urugwiro ruhebuje n’abaturage benshi bishimiye uko akomeje gutsura umubano n’Ibihugu by’intangarugero.

Amakuru dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Guinea Conakry yatangajwe mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Kanama 2024, avuga ko General Mamadi Doumbouya, yakiranywe urugwiro ubwo yari akubutse i Kigali.

Ubutumwa buherekejwe n’amafoto agaragaza General Mamadi Doumbouya yakirwa n’abaturage benshi bari bakikije umuhanda, bufite umutwe ugira uti “Ubwo Perezida wa Repubulika yari avuye i Kigali.” Bugakomeza bugira buti “Abaturage bakiranye ubwuzu Umukuru w’Igihugu, nyakubahwa General Mamadi Doumbouya.”

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Guinea Conakry, byakomeje bivuga ko abaturage benshi bari baje kwakira Perezida wabo, bari ku muhanda witiriwe Fidel Castro.

General Mamadi Doumbouya ni umwe mu Bakuru b’Ibihugu bari bitabiriye ibirori by’irahira rya Perezida Paul Kagame byabaye ku Cyumweru tariki 11 Kanama 2024, ndetse akaba yaranamwakiriye mu Biro bye muri Village Urugwiro bagirana ibiganiro bigamije guteza imbere umubano n’ubucuti bisanzwe hagati y’Ibihugu byombi.

Mamadi Doumbouya kandi asanzwe ari inshuti ya Perezida Paul Kagame, ndetse bakaba bakunze kugenderana mu bikorwa biba bigamije kubagarira ubucuti bw’Ibihugu bayoboye.

Muri Gicurasi uyu mwaka, Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko muri Guinea Conakry rwanyuze mugenzi we General Mamadi Doumbouya wagaragaje ko yishimiye kumwakira no kugirana ibiganiro.

Icyo gihe ubwo Perezida Kagame yari arangije uruzinduko muri Guinea Conakry, Mamadi Doumbouya yagize ati “nishimiye kwakira i Conakry umuvandimwe akaba n’inshuti yanjye, nyakubahwa Paul Kagame, Perezida w’u Rwanda.”

Umubano w’u Rwanda na Guinea Conakry warushijeho gutera intambwe ishimije muri iyi myaka ibiri ishize, dore ko mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize wa 2023 i Kigali hazamuwe ibendera ry’iki Gihugu cy’inshuti, aho Ambasade wacyo mu Rwanda akorera ubu.

General Mamadi Doumbouya na we yishimiye uburyo abaturage bamwakiriye

Abanya-Guinea bishimiye uko Perezida wabo akomeje gutsura umubano n’Ibihugu by’intangarugero

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 + 19 =

Previous Post

Uganda: Inkuru y’akababaro ku munyapolitiki wari uwa hafi ya Perezida Museveni

Next Post

ITANGAZO RYO GUHINDUZA AMAZINA

Related Posts

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

by radiotv10
30/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko uruhande bahangane rugizwe n’abarimo igisirikare cya DRC (FARDC) rwagabye ibitero bibiri byikurikiranya, birimo icya grenade yatewe...

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

by radiotv10
30/01/2026
0

Guverinoma ya Niger iyobowe n’igisirikare yatangaje ko ibihugu birimo u Bufaransa, Benin na Côte d’Ivoire bishinjwa kugira uruhare mu gutera...

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
ITANGAZO RYO GUHINDUZA AMAZINA

ITANGAZO RYO GUHINDUZA AMAZINA

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.