Sunday, December 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Uko utubari twatumye hahindurwa umuvinyo ukoreshwa mu misa za Kiliziya Gatulika

radiotv10by radiotv10
10/10/2025
in AMAHANGA
0
Uko utubari twatumye hahindurwa umuvinyo ukoreshwa mu misa za Kiliziya Gatulika
Share on FacebookShare on Twitter

Kiliziya Gatulika muri Kenya yafashe icyemezo cyo guhindura divayi yakoreshwaga mu gutura igitambo cy’Ukarisitiya kuri Alitari, nyuma yuko iyakoreshwaga yari imaze igihe igaragara mu bucuruzi bw’ibinyobwa bisembuye nko mu tubari no muri Liquor store.

Ni icyemezo cyafashwe n’Inama Nkuru y’Abepisikopi ba Kiliziya Gatulika muri Kenya KCCB (Kenya Conference of Catholic Bishops), yemeje ko hazajya hakoreshwa umuvinyo witwa Mass Wine.

Musenyeri wa Diyoseze Gatulika ya Nyeri, Anthony Muheria yabwiye BBC dukesha aya makuru ati “Divayi yemejwe ubu nta na hamwe igomba gucuruzwa, ahubwo yinjijwe mu Gihugu na KCCB kandi yajyanywe gusa muri za Diyoseze.”

Ni icyemezo cyashimwe n’abakristu ba Kiliziya Gatulika muri Kenya, bavuze ko umuvinyo wari usanzwe ukoreshwa, wari umaze gutakaza ubutagatifu bwawo, kuko wacuruzwaga mu tubari.

Ibiba bigize divayi ikoreshwa kuri Alitari mu gitambo cya Misa, ndetse n’ireme ry’Ukarisitiya zitangwamo, byemezwa n’Itegeko rya Kiliziya Gatulika nk’uko byatangajwe na Musenyeri Muheria.

Ati “Ibijyanye n’ireme n’igipimo cya Divayi na Ukarisitiya bikoreshwa mu gitambo cy’Ukarisitiya, bigenwa n’Abepisikopi ba buri Gihugu. Bishobora kugenda bivugururwa mu gihe runaka.”

Umuvinyo wari umaze igihe ukoreshwa muri Kenya ukaba wasimbuwe, byari bimaze kugaragara ko uri gucuruzwa n’ubucuruzi bw’ibinyobwa bisembuye burimo n’abacuruza inzoga zikomeye zizwi nka Liqor, amahoteli, utubari ndetse na supermarkets.

Musenyeri Muheria ati “Yari imaze kuba rusange mu byukuri, divayi twakoreshaga yari imaze kujya iboneka ahantu hatandukanye nko mu tubari.”

Umuvinyo mushya ugiye kujya ukoreshwa muri kiliziya, watangijwe ku mugaragaro ku nshuro ya mbere imbere y’abakirisitu bari bitabiriye amasengesho ngarukamwaka yo gusabira Igihugu azwi yabaye ku wa Gatandatu kuri Subukia National Marian Shrine.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 − one =

Previous Post

The pressure to go out every Friday: Is staying home, okay?

Next Post

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abakinnyi 2 ba APR bagaragaje imyitwarire igayitse hanashyirwa hanze ibyo bakoze

Related Posts

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

by radiotv10
06/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwamaganye bwivuye inyuma ibitero y’ibisasu bya rutura bimaze iminsi...

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

by radiotv10
06/12/2025
0

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko igihugu cye cyiteguye gutanga ibicanwa bidahagarara ku Buhinde. Ibi Putin yabitangarije mu ruzinduko...

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

by radiotv10
04/12/2025
0

Ibitero birimo iby’indege biri guturuka i Burundi, bikagabwa mu gace gatuwemo n’Abaturage ka Kamanyola muri Kivu y’Epfo muri Repubulika Iharanira...

Kurasana hagati y’igisirikare cya Congo n’icya Uganda kwasize uruhande rumwe rupfushije abasirikare bamwe

Kurasana hagati y’igisirikare cya Congo n’icya Uganda kwasize uruhande rumwe rupfushije abasirikare bamwe

by radiotv10
03/12/2025
0

Ubushyamirane bwabaye hagati y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’icya Uganda (UPDF) bwatumye habaho kurasana mu mujyi wa...

AFC/M23 yagaragaje ingero z’ibyakozwe n’uruhande bahanganye idashobora kwihanganira

AFC/M23 yagaragaje ingero z’ibyakozwe n’uruhande bahanganye idashobora kwihanganira

by radiotv10
03/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryamaganye uburyarya rishinja ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buvuga ko bushaka amahoro, nyamara bugaca ruhinganyuma bugakomeza...

IZIHERUKA

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda
FOOTBALL

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

by radiotv10
07/12/2025
0

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

06/12/2025
Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

06/12/2025
U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

06/12/2025
Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

06/12/2025
Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

05/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abakinnyi 2 ba APR bagaragaje imyitwarire igayitse hanashyirwa hanze ibyo bakoze

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abakinnyi 2 ba APR bagaragaje imyitwarire igayitse hanashyirwa hanze ibyo bakoze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.