Igihugu cya Ukraine cyatangaje ko cyangije ikiraro cya gatatu kiri mu bikomeye mu Burusiya cyo mu karere ka Kursk, gitangaza ko nyuma y’uko gitangiye kurwana cyerekeza mu Burusiya, kiri kugera ku ntsinzi.
Ni nyuma y’ibyumweru bibiri iki Gihugu gitangiye kugaba ibitero kuri Ukraine, aho Perezida Zelensky yavuze ko igisirikare cye gikomeje kugera ku byo bifuje kuva muri 2022 u Burusiya bwatera Ukraine.
Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, yerekana umwotsi mwinshi ndetse ibice bimwe by’ikiraro byangirika, aho mu butumwa bwayaherekeje bw’Umugaba w’Ingabo zirwanira mu kirere za Ukraine, buvuga ko bishimiye intsinzi bagezeho.
Ibiraro bitatu bimaze kwangizwa n’igisirikare cya Ukraine, biri mu bikomeye mu Burusiya, ndetse bikaba ari bimwe mu byifashishwa cyane ku rugamba u Burusiya buhanganyemo na Ukraine.
Ukraine kandi yashimangiye ko ikomeje umugambi nk’uyu wo gusenya ibikorwa remezo by’u Burusiya kugeza ku ntwaro n’ibindi bikorwa by’ubwirinzi.
Leta y’u Burusiya yo ikomeje ibikorwa by’intambara no gufata uduce mu burasirazuba bwa Ukraine, icyakora mu minsi ya vuba iki Gihugu cyari cyatangiye gucika intege.
U Burusiya bugira icyo buvuga kuri iyi yangizwa ry’ikiraro ndetse no kuba Ukraine yaratangiye kurwanira ku butaka bw’iki Gihugu, bwavuze ko ari ubushotoranyi ndetse ko uwabigizemo uruhare wese azabiryozwa, dore ko ari ubwa mbere ingabo z’amahanga zikandagiye ku butaka bw’u Burusiya kuva intambara ya kabiri y’isi yarangira.
Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10