Ifoto y’imodoka yakozwe n’Igisirikare cy’u Burundi bivugwa ko ari umutamenwa, yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, ni iyo ingabo z’iki Gihugu zamurikiye Minisitiri w’Ingabo, Chantal Nijimbere uherutse kuba umugore wa mbere uhawe kuyobora iyi Minisiteri muri kiriya Gihugu.
Iyi foto yagiye isakazwa ku mbuga nkoranyambaga na bamwe mu bazikoresha, igaragaza imodoka iriho ibirango bishushanyije by’igisirikare cy’u Burundi (FDNB/ Force de Défense Nationale du Burundi).
Amakuru dukesha Radio na Televiziyo by’Igihugu mu Burundi (RTNB), ni uko iyi modoka yamurikiwe Minisitiri w’Ingabo ku wa Mbere tariki 27 Ukwakira 2025.
Iyi modoka yamuritswe n’igisirikare cy’u Burundi, ubwo Chantal Nijimbere yagiriraga uruzinduko mu bikorwa binyuranye by’Ingabo z’iki Gihugu, aherekejwe n’Umugaba Mukuru wazo.
Mu kumurika iyi modoka, igisirikare cy’u Burundi, cyavuze ko ari iya mbere ikorewe muri iki Gihugu kandi ikaba idashobora gutoborwa n’isasu.
Minisitiri Chantal Nijimbere kandi yasuye imitwe inyuranye y’igisirikare cy’u Burundi, irimo Igisirikare kirwanira ku butaka, icyo mu mazi ndetse n’icyo mu kirere.
Yanasuye kandi inzego z’ubucamanza bwa gisirikare, ndetse n’ubushinjacyaha bwacyo, yibutsa abayoboye izi nzego ko zifatiye runini ubutabera bwa gisirikare.
Chantal Nijimbere yavuze ko intego nyamukuru y’uru ruzinduko, ari uguhura n’Abagaba Bakuru b’Ingabo, ndetse n’inzego bakuriye, ndetse no kuganira uburyo barushaho kunoza kugera ku nshingano zabo.
Yagize ati “Nabonye ko buri wese ndetse n’inzego ayobora bakora ibishoboka byose kugira ngo basohoze inshingano zabo uko bikwiye bubahirije amahame n’amabwiriza y’umwuga.”
Nanone kandi iki gitangazamakuru cy’Igihugu, kivuga ko Minisitiri Nijimbere, icyamushimishije kurusha ibindi, ari ukuntu yabonye inzego za gisirikare zikorana bya hafi no guhuza imbaraga.



RADIOTV10










