Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Umu-DJ usigaje igihe gito cyo kubaho yageze mu Rwanda kuharangiriza ubuzima avuga ubutumwa bukomeye

radiotv10by radiotv10
27/06/2022
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA, MUZIKA
1
Umu-DJ usigaje igihe gito cyo kubaho yageze mu Rwanda kuharangiriza ubuzima avuga ubutumwa bukomeye
Share on FacebookShare on Twitter

Mutambuka Derrick uzwi nka Dj Dizzo wabwiwe n’abaganga ko asigaje igihe gito cyo kubaho kubera uburwayi bwa Cancer afite, yageze mu Rwanda kuharangiriza ubuzima, ashimira abamufashije bose kugira ngo ahagere.

Inkuru ya DJ Dizzo, yavuzwe cyane mu minsi ishize ubwo abantu bakusanyaga inkunga yo kumufasha kugira ngo agaruka mu Rwanda rwamwibarutse ngo abe ari ho arangiriza ubuzima.

Uyu musore urwaye Cancer yamaze kurenga ubushobozi bwo kuvurwa, yari asanzwe aba mu Bwongereza, ubu akaba yaramaze gusesekara mu Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda, DJ Dizzo yagarutse ku burwayi bwe bwa Cancer, avuga ko yagiye kwa muganga inshuro nyinshi, bakamubwira ko ubwoko bw’iyi cancer bwamaze kugera mu bice bitandukanye birimo ibihaha, impyiko ndetse no mu magufwa y’urutirigongo.

Yavuze ko abaganga babanje kumubwira ko asigaje umwaka umwe wo kubaho, tariki 04 Mata 2022, bakamubwira ko noneho asigaje amezi atatu.

Ati “Bambwiye ko nsigaje iminsi 90 kubera ko nari narumvise bwa mbere bambwira ko nzamara amezi 12 ntabwo byanteye ubwoba cyane ahubwo byagize ingaruka ku bantu twari kumwe.”

Avuga ko ibi babimubwiriye ahantu hashyirwa abarwayi bategereje gupfa ubwo yari yasuwe n’abantu batatu barimo umuvandimwe we, ariko ko we icyamubabaje ari uburyo babyakiriye.

Ngo nubwo yabwiwe ko asigaje igihe gito cyo kubaho ariko we atajya acika intege ngo abyereke buri wese.

Ati “Ati ndapowa tu, nicara ku gitanda, ndabizi ko ari amezi atatu.”

Nyuma yo kubona ko ntakindi asigaje, yatekereje uburyo yazasubira mu Gihugu cyamwibarutse kuharangiriza ubuzima ari nabwo hatangiye gukusanywa inkunga yo kumufasha kuhagera.

Dj Dizzo yaje mu Rwanda kuharangiriza ubuzima

Ashimira abarimo Perezida Kagame

DJ Dizzo avuga ko ari we wibwiriye umubyeyi we ko yifuza kujya kurangiriza ubuzima mu Rwanda kuko bari bararuvuyemo ari Igihugu kimeze neza kandi ko n’ubu kikimeze neza.

Ati “Kubera ko gupfira mu mahanga, kuzana umurambo wawe,…birahenda cyane, ndamubwira nti ‘ndashaka gutaha mu Rwanda kuko mu Bwongereza ntacyo mpasigaje.”

Avuga ko kuba yageze mu Rwanda ari ibyishimo kuri we, agashimira ababigizemo uruhare bose barimo n’abahanzi basanzwe bafite izina rikomeye mu Rwanda nka The Ben na Meddy bombi batuye muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Dj Dizzo washimiye abantu bose bamufashije byumwihariko “ndashimira Nyakubahwa Perezida Kagame, ndashimira na Leta cyane cyane na RwandAir.”

RADIOTV10

Comments 1

  1. Ntaguzwa Jérôme says:
    4 years ago

    Imana iguhangaze mukundwa iciza nuko worangiza neza ukitunganya,hambavu yivyo Yesu yarakijije abarwayi bamaze imyaka myishi cane niyo gwara yawe ntiyamunaniye mwizere gusa agutabare,kandi gupfa sibibi kibi nugupfira muvyaha.uwumwizeye wese azohabwa uburuhukiro budashira.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 + six =

Previous Post

Urujijo ku cyahitanye urubyiruko 22 rwari rwagiye kwishimira isozwa ry’ibizamini basanze mu kabyiniro rwapfuye

Next Post

Icyo Mayor avuga kuri Mudugudu waterereje abaturage inzuki akaba afungiye mu kigo cy’inzererezi

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhanzikazi Sarah Sanyu wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, yashyize hanze indirimbo...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyo Mayor avuga kuri Mudugudu waterereje abaturage inzuki akaba afungiye mu kigo cy’inzererezi

Icyo Mayor avuga kuri Mudugudu waterereje abaturage inzuki akaba afungiye mu kigo cy’inzererezi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.