Tuesday, November 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

radiotv10by radiotv10
21/06/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Sena y’u Burundi, Hon. Sinzohagera Emmanuel yagiriye uruzinduko mu Rwanda, yakirwa na mugenzi we Perezida wa Sena, Dr François Xavier Kalinda banagirana ibiganiro ku ruhare rw’izi nzego bayobora mu gutsimbataza umubano w’Ibihugu byombi.

Amakuru dukesha Sena y’u Burundi, avuga ko Perezida wayo, yakirwe na mugenzi we w’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Kamena 2025.

Sena y’u Burundi yagize iti “Perezida wa Sena Hon. Sinzohagera Emmanuel yahuye na mugenzi we w’u Rwanda ari kumwe na ba Visi Perezida be bombi mu ruzinduko rw’icyubahiro.”

Sena y’u Burundi ikomeza igira iti “Ibiganiro byabo byagarutse ku ruhare rw’izi nzego zombi mu gutsimbataza umubano hagati y’u Burundi n’u Rwanda.”

Sena y’u Rwanda kandi na yo yatangaje iby’uru ruzinduko, aho yavuze ko ukuriye Sena y’u Burundi yakiriwe na Perezida w’iy’u Rwanda.

Ubutumwa bwatanzwe na Sena y’u Rwanda, bugira buti “Uyu munsi Perezida wa Sena François Xavier Kalinda ari kumwe na ba Visi Perezida Nyirahabimana Soline na Dr Mukabaramba Alvera bahuye na Emmanuel Sinzohagera, Perezida wa Sena y’u Burundi. Baganiriye ku mikoranire binyuze muri Dipolomasi y’Inteko.”

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi umaze iminsi urimo igitotsi, aho kuva mu ntangiro za 2024 iki Gihugu giherereye mu majyepfo y’u Rwanda cyongeye gufata icyemezo cyo gufunga imipaka gishinja iki cy’igituranyi gafasha umutwe wa RED-Tabara urwanya u Burundi, ibirego u Rwanda rwahakanye ndetse n’uyu mutwe ubwawo ubyamaganira kure.

U Burundi na bwo bwakunze guca ruhinganyuma bujya kwifatanya n’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mugambi cyari gifite wo guhungabanya u Rwanda, ndetse Perezida Evariste Ndayishimiye ubwe akaba yarakunze gutangaza imbwirwaruhame zibishimangira zirimo n’ubushotoranyi ku Rwanda.

Gusa ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burundi byari byatangiye, aho muri Werurwe uyu mwaka, Inzego z’iperereza rya gisivile n’irya gisirikare ku mpande zombi, zari zahuriye mu biganiro byabereye mu Ntara ya Kirundo byari byaje bikurikira ibindi byari byabereye mu Rwanda.

Abayobozi kandi bahanye impano

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 + one =

Previous Post

AMAKURU MASHYA: Mu Rwanda hatanzwe ikiruhuko rusange hafi icyumweru

Next Post

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

Related Posts

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, Dafalla Musa yavuze ko urugomo rwagaragajwe na bamwe mu banyeshuri bakomoka muri iki Gihugu biga...

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

by radiotv10
03/11/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruratangaza ko rufunze abagabo batatu bafatanywe amahembe y’inzovu yaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bayatwaye mu...

Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

by radiotv10
03/11/2025
0

Mondays are hard. After a relaxing weekend, it’s easy to put off work, scroll on your phone, or tell yourself,...

BREAKING: Inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye inyubako y’ishuri ry’i Rwamagana

BREAKING: Inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye inyubako y’ishuri ry’i Rwamagana

by radiotv10
03/11/2025
0

Inzu isanzwe ari icumbi ry’abanyeshuri mu ishuri rya IWE (Institute Of Women For Excellence) Secondary School riherereye mu Karere ka...

Kamonyi: Umukwabu wo gushaka abakora ibikorwa bigayitse wageze no bajura b’amatungo

Kamonyi: Umukwabu wo gushaka abakora ibikorwa bigayitse wageze no bajura b’amatungo

by radiotv10
03/11/2025
0

Polisi ikorera mu Karere ka Kamonyi, yafashe itsinda ry’abantu batanu barimo umugore umwe, bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano, birimo ubujura...

IZIHERUKA

Umuhanzi wari uterezanyijwe amatsiko yageze mu Rwanda yaherukagamo mu myaka irenga 15
IBYAMAMARE

Umuhanzi wari uterezanyijwe amatsiko yageze mu Rwanda yaherukagamo mu myaka irenga 15

by radiotv10
04/11/2025
0

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

04/11/2025
Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

03/11/2025
Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

03/11/2025
Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

03/11/2025
Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

03/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuhanzi wari uterezanyijwe amatsiko yageze mu Rwanda yaherukagamo mu myaka irenga 15

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.