Igisirikare cya Uganda, cyatangaje ko kivunnye umwanzi kikivugana hafi 1/2 cy’abarwanyi b’umutwe wa ADF bagabye igitero muri iki Gihugu bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse kigafata mpiri bamwe muri bo.
Umutwe wa ADF urwanya Uganda, usanzwe ufite ibirindiro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukaba umaze iminsi wotswa igitutu n’ibikorwa bihuriweho by’igisirikare cya Uganda (UPDF) n’icya DRC (FARDC) muri Operasiyo yiswe Shuja.
Abarwanyi b’uyu mutwe wa ADF baravugwaho kugaba igitero muri Uganda baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nkuko byemejwe n’Igisirikare cya Uganda.
Umuvugizi wa UPDF, yagize ati “Abarwanyi babarirwa hagati ya 20 na 30 ba ADF mu ijoro ryatambutse bambutse umugezi wa Semuliki muri Kyanja mu Karere ka Ntoroko. Ubutasi bwacu bwahise bubavumbura barahagarikwa.”
Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda yakomeje avuga ko inzego z’umutekano z’iki Gihugu zabyitwayemo neza mu mirwano yabayeho. Ati “Abarwanyi 11 muri bo bahise bivuganwa.”
UPDF kandi yatangaje ko muri iyi mirwano yabereye mu Mudugudu wa Kyapa mu gace ka Bweramure, hafashwe bunyago abarwanyi 8 ba ADF.
Iki gisirikare cya Uganda kandi cyafashe imbunda 10 z’intambara zo mu bwoko bwa SMG z’abarwanyi ba ADF ndetse n’ibindi bikoresho bya gisirikare.
RADIOTV10