Umubare w’ibihangange byakanyujijeho muri ruhago bazaza mu Rwanda mu cy’Isi watangajwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyasinyanye amasezerano y’imikoranire n’Igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho mu mupira w’amaguru, azatuma u Rwanda rwakira ibyiciro bitatu by’iki gikombe birimo ikizaba umwaka utaha kizitabirwa n’abakanyujijeho bagera mu 150 barimo Jimmy Gatete uzaba ari na Kapiteni w’imwe mu makipe azakitabira.

Aya masezerano yashyizweho umukono mu mpera z’icyumweru twaraye dosoje, ku ruhande rwa RDB, yasinywe binyujijwe muri gahunda ya Visit Rwanda.

Izindi Nkuru

Ni amasezerano azatuma u Rwanda rwakira ibyiciro bitatu by’iki gikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho muri ruhaho kizwi nka Veteran Clubs World Championship.

Igikombe cy’Isi cya mbere giteganyijwe kuba umwaka utaha, kizitabirwa n’ibihangange 150 bizaba biturutse ku Isi hose, kizabera kuri Sitade Amahoro ubu iri kuvugururwa.

Ijambo rya ‘Visit Rwanda’, rizaba rigaragara muri sitade izakinirwamo iki gikombe ndetse no ku myambaro y’abazakina iki gikombe, kandi imikino ikazatambuka kuri televiziyo izacyereka abatuye Isi bose.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi yavuze ko kuba u Rwanda ruzakira iyi mikino bizakomeza kuzamura isura y’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga ndetse bikanakuza ubukerarugendo bushingiye kuri siporo buri kuzamurwa mu Rwanda.

Yagize ati Iri rushanwa ryitezweho kuzakurura abantu ibihumbi nibihumbi atari abasanzwe bakunda umupira wamaguru gusa ahubwo nabandi.

Clare Akamanzi kandi yavuze ko iki gikombe kitezweho kuzaha akazi Abanyarwanda benshi ndetse binatume abashoramari barushaho gushora imari mu bikorwa bya siporo.

Umuyobozi mukuru w’iri rushanwa, Fred Siewe, yavuze ko u Rwanda ari Igihugu cyo kugendererwa na buri wese bityo ko iki gikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho kizitabirwa n’abantu bose n’abadasanzwe ari abakunda umupira w’amaguru.

Yagize ati Turifuza ko Isi iza kureba u Rwanda atari ukuza kwishimira iri rushanwa gusa ahubwo no gusura ibyiza nyaburanga ndetse no gutangiza ishoramari.

Hanatangajwe kandi ba kapiteni b’amakipe azakina iki gikombe, aho ikipe y’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati, izaba iyobowe na Jimmy Gatete utazibagirana muri ruhago y’u Rwanda.

Ubwo hasinywaga aya masezerano

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru