Umunyamakuru w’umunyabigwi mu Rwanda, Jean Lambert Gatare uherutse kwitaba Imana aho yari yagiye kwivuriza mu Buhindi, umubiri we wagejejwe mu Rwanda.
Inkuru y’Urupfu rwa Jean Lambert Gatare yamenyekanye mu rukerera rwo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki 22 Werurwe 2025, aho yatabarukiye mu Gihugu cy’u Buhindi aho yari yagiye kwivuriza.
Amakuru dukesha Ikinyamakuru Isango Star yakoreraga, avuga ko umubiri w’uyu munyamakuru wagejejwe mu Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 24 Werurwe 2025.
Ubutumwa bwatangajwe n’Ubuyobozi bwa Isango Star buherekejwe n’amafoto agaragaza umuryango wa nyakwigendera wagiye kwakira umubiri we, bugira buti “Umubiri wa Jean Lambert Gatare wagejejwe mu Rwanda. Yitabye Imana ku wa Gatandatu Tariki 22.03.2025 aguye mu Gihugu cy’u Buhinde aho yari yaragiye kwivuriza.”
Mu bagiye kwakira umubiri wa nyakwigendera ku Kibuga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, barimo abo mu muryango we.
Nyakwigendera Jean Lambert Gatare wamenyekanye mu mwuga w’itangazamakuru mu Rwanda, ni umwe mu banyamakuru b’ibigwi, byumwihariko akaba azwi mu itangazamakuru rya siporo, aho benshi binjiye muri uyu mwuga bamufatiraho nk’icyitegererezo.
Jean Lambert Gatare yakorewe ibitangazamakuru binyuranye mu Rwanda, birimo iyahoze ari ORINFOR, ndetse na Isango Star yakoreraga mbere yuko aremba.
RADIOTV10