Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere, kiratangaza ko mu gice cya gatatu y’ukwezi k’Ugushyingo 2024, hateganyijwemo imvura iri ku kigero kiri hejuru y’igisanzwe ndetse n’umuyaga uri hejuru, kikagira inama abantu gukaza ingamba zo kwirinda ingaruka zishobora kuba zirimo inkangu n’imyuzure.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Meteo Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Ugushyingo 2024, rigaragaza iteganyagiye kuva tariki 21 kugeza ku ya 30 Ugushyingo 2024.
Iki kigo kivuga ko “Mu gice cya gatatu cy’ukwezi k’Ugushyingo 2024 (kuva tariki ya 21 kugeza tariki ya 30), mu Rwanda hateganyijwe ingano y’imvura iri hagati ya milimetero 50 na milimetero 200. Imvura iteganyijwe iri hejuru y’ikigero cy’imvura isanzwe igwa muri iki gice. Iminsi izagwamo imvura izaba iri hagati y’iminsi itandatu n’umunani.”
Iki kigo kigaragaza ko hari ibice biteganyijwemo kuzagwamo imvura iri hejuru iri hagati ya milimetero 170 na 200, iteganyijwe mu majyaruguru y’ Akarere ka Musanze, Burera, igice kinini cy’Akarere ka Rusizi, Nyamasheke na Nyamagabe ndetse n’igice gito cy’amajyepfo y’Akarere ka Karongi.
Naho Imvura iri hagati ya milimetero 140 na 170 iteganyijwe mu Karere ka Rutsiro Rubavu, Nyabihu, henshi mu Karere ka Nyaruguru, Nyamagabe, Karongi, Ngororero, Gakenke, Rulindo, Gicumbi, mu gice gisigaye cy’Akarere ka Musanze na Burera.
Naho ibice biteganyijwemo imvura iri hasi, ni mu gice kinini cy’Intara y’Iburasirazuba, no mu burasirazuba bw’Akarere ka Gasabo ndetse n’igice gisigaye cy’Akarere ka Gicumbi, ahateganyijwe kuzagwa imvura iri hagai ya milimetero 50 na 80.
Meteo Rwanda kandi yavuze ko mu Gihugu hose hateganyijwe umuyaga uringaniye ushyira kuba mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na metero 10 ku isegonda.
Iki kigo cyakomeje gitanga ubujyanama, kigira kiti “Kubera umuyaga mwinshi uteganyijwe henshi mu Gihugu ndetse n’imvura izaba irimo
inkuba, ingaruka zikomoka ku muyaga mwinshi zirateganyijwe henshi mu Gihugu. Imvura iteganyijwe iri hejuru y’imvura isanzwe igwa ndetse n’iminsi yikurikiranya imvura igwa, ingaruka zirimo inkangu n’isuri ahantu hahanamye hatarwanyije isuri ndetse n’imyuzure mu bishanga zirateganyijwe. METEO RWANDA iragira inama abantu bose ndetse n’ibigo bireba, gukaza ingamba zo kwirinda no kurinda ibyabo ingaruka zavuzwe haruguru.”
RADIOTV10