Thursday, January 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umuburo wihutirwa ureba umuntu wese wanyoye iyi Jus n’iki kinyobwa mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
21/10/2025
in MU RWANDA
0
Umuburo wihutirwa ureba umuntu wese wanyoye iyi Jus n’iki kinyobwa mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi y’u Rwanda iragira inama abantu bose bacuruza ibinyobwa byakozwe n’inganda zagaragaweho kutuzuza ubuziranenge byumwihariko urwa Salama rukora umutobe (Jus/Juice), kubimena vuba na bwangu, ndetse byaba na ngombwa ababinyoye bakajya kwa muganga kwisuzumisha kugira ngo barebe niba ntakibazo wabateye mu mubiri.

Byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga ubwo herekanwaga ibicuruzwa bifite agaciro ka Miliyoni 106 Frw byafashwe mu mukwabu wiswe Operation Usalama wo gushakisha no gufata ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge, ibitemewe ndetse n’ibyinjiye mu Gihugu mu buryo bwa magendu.

Mu byafashwe bitujuje ubuziranenge, harimo ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, birimo umutobe wa kizungu (Jus) uzwi nka nka Salama ukorwa n’uruganda rwa Joyland Company LTD, ndetse n’ikinyobwa cyitwa Intwali cyengwa n’uruganda SKY BREWERY LTD.

Uretse ibi binyobwa byerekanywe, hanagaragajwe abantu 72 barimo ba rwiyemezamirimo bashinze izi nganda ndetse n’abazikoragamo.

ACP Boniface Rutikanga avuga ko ubusanzwe umuntu ugiye gutangiza uruganda cyangwa ubucuruzi runaka, biba bigaragara ko hari icyo aje gutanga, ariko aba bo ahubwo baje kwangiza ubuzima bw’abantu dore ko muri aba berekanywe, nta n’umwe wanabyigiye.

Ati “Izi nganda zoze bababwira nta muntu n’umwe urimo wize ibijyanye na food security (kwihaza mu biribwa), nutrition (ibijyanye n’imirire) n’ibindi byose bifite aho bihuriye no kuba yaba umuntu w’umunyamwuga watunganya biriya bintu ku buryo byaribwa n’abantu. Ni abantu batazi ibyo bakora babwirwa icyo gukora, ntibazi n’ingaruka,…”

ACP Rutikanga avuga ko ibikorwa nk’ibi bitera ibyago byinshi ku buzima bw’abantu kuko biteza uburwayi ndetse hakaba n’abagira ubusinzi kubera ibiyobyabwenge banyoye, bagateza umutekano mucye no kubangamira ituze rya rubanda.

Avuga ko nubwo hafashwe ibi muri biriya bikorwa by’umukwabu, ariko bigaragara ko mu bice binyuranye mu Gihugu hari ibindi bihakorerwa bitujuje ubuziranenge, kandi ko inzego ubu zabihagurukiye.

Yaboneyeho gutanga inama agira ati “Muntu wese ugurisha umutobe wa Salama, aho uri hose muri iki Gihugu cy’u Rwanda, aka kanya tuvugana fata umene, niba warawunyoye nibishoboka ujye kwa muganga umenye uko uhagaze.

Muntu wese ucuruza ibinyobwa byose byakozwe na Sky Breweries, aka kanya tuvugana, bisohore ubimene. Uwo tubisangana abicuruza nyuma y’iyi nama tugiranye, na we araba umufatanyacyaha.”

Yavuze ko kuba hafashwe ba nyiri izi nganda, na zo zigafungwa, bigomba guhita binaba itegeko ko abacuruza ibicuruzwa zakoraga, na byo bihita bivanwa ku isoko vuba na bwangu.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry na we yavuze ko igenzura ryagaragaje umwanda ukabije muri ruriya ruganda rutunganyirizwamo uriya mutobe wa Salama, ndetse rukaba runakoresha uburyo butujuje ubuziranenge.

Nanone kandi uru ruganda rwari rwarahawe uburenganzira bwo gukora umutobe, rwiyongereyeho no gukora udukoresho twifashishwa mu koza ibikoresho byo mu gikoni tuzwi nka Stiruwaya.

Ni uruganda rwanditse mu mazina y’uwitwa Murekatete Rebecca ariko imicungire n’imikorere y’uru ruganda buri munsi bikaba byari mu maboko y’umugabo we Karangwa Thomas, ubu bombi bakaba bari mu maboko y’inzego z’ubutabera.

ACP Rutikanga ati “Nubwo uruganda rutamwanditseho, rwanditse ku mugore we ariko ni we ukurikira management ya buri munsi, ni we uhemba abakozi, ni we ugura ni we ugurisha, ni we ushaka abakozi…”

Muri biriya bicuruzwa byerekanywe, hahise hangizwa ibifite agaciro ka miliyoni 104 Frw, mu gihe amande yaciwe ababifatiwemo, abarirwa muri miliyoni 107 Frw.

Umutobe wa Salama wahagaritswe ku isoko

ACP Rutikanga yasabye abacuruza uyu mutobe kuwumena byihuse
Dr Murangira B. Thierry yavuze ko inzego zahagurutse

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 5 =

Previous Post

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Next Post

Ibidasanzwe ku modoka nshya y’akataraboneka Rutahizamu ukomeye ku Isi Haaland yaguze

Related Posts

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu bo Murenge wa Save mu karere ka Gisagara, bavuga ko ubujura bumaze gufata intera ku buryo hari n'abajura...

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

by radiotv10
21/01/2026
0

Mu rusengero rw’Itorero rya ADEPR-Karambo rwo mu Murenge wa Kaniga mu Karere ka Gicumbi, haravugwa ubuhanuzi butavugwaho rumwe, burimo ubwereka...

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

by radiotv10
21/01/2026
0

Umwarimu muri Kaminuza uri mu maboko y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya abana b'abakobwa biga mu mashuri yisumbuye,...

Intumwa z’Ingabo z’u Rwanda zagiye gutsura umubano mu bya gisirikare n’Igihugu cyo mu majyaruguru y’Afurika

Intumwa z’Ingabo z’u Rwanda zagiye gutsura umubano mu bya gisirikare n’Igihugu cyo mu majyaruguru y’Afurika

by radiotv10
21/01/2026
0

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda na RDF, bohereje itsinda riyobowe na Brig Gen Patrick Karuretwa, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga mu...

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo Murenge wa Nyamwumva, mu Karere ka Rubavu bavuga ko kubona amazi meza bikiri ingorabahizi, kuko hari...

IZIHERUKA

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?
AMAHANGA

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

by radiotv10
21/01/2026
0

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

21/01/2026
Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

21/01/2026
Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

21/01/2026
Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

21/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

21/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibidasanzwe ku modoka nshya y’akataraboneka Rutahizamu ukomeye ku Isi Haaland yaguze

Ibidasanzwe ku modoka nshya y'akataraboneka Rutahizamu ukomeye ku Isi Haaland yaguze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.