Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umucyo ku mpungenge zimaze iminsi mu bamotari zazamuwe n’icyemezo cyafashwe na Guverinoma

radiotv10by radiotv10
02/12/2024
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Kigali: Abamotari bati “ahantu hose habaye Mauvais-Arrêt”, Polisi iti “ntibabuzwa guhagarara babuzwa kuhagira parking”
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda iramara impungenge abakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto bibazaga ko ubwo hatazongera gutangwa ibyemezo byo gukora aka kazi kuri moto zikoresha Lisansi, abazisanganywe na bo bagiye gukurwa mu muhanda, ikavuga ko iki cyemezo kitareba abasanzwe bakora.

Guverinoma iherutse gutangaza ko guhera umwaka utaha wa 2025 ubura igihe kitageze ku kwezi ngo utangire, hatazongera gutangwa ibyemezo byo gutwara abantu ku bakoresha moto zidakoresha amashanyarazi.

Ni icyemezo cyari cyazamuye impaka mu basanzwe bakora akazi ko gutwara abagenzi kuri ibi binyabiziga bakoresha ibinywa Lisansi, bavugaga ko na bo bagiye guhita bahagarikirwa gukora.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore avuga ko iki cyemezo cyaje gishingira ku kuba moto zikoresha amashyanyarazi zaritabiriwe cyane mu Rwanda byumwihariko mu Mujyi wa Kigali, kandi hakaba hari ibikorwa remezo byorohereza abafite ibi binyabiziga kubikoresha nka sitasiyo zongera umuriro muri bateri zabyo.

Ati “Kiriya cyemezo rero cyaje kivuga ngo ubwo bigaragara ko Umujyi wa Kigali witeguye kuba wajya mu mujyo wa moto z’amashanyarazi, reka turebe uburyo byakorwa bidahungabanyije abamotari basanzwe mu kazi baguze moto za Peteroli, bikorwa bidahungabanyije abasanzwe bacuruza moto.”

Yakomeje agira ati “Ndagira ngo dufate uyu mwanya duhumurize abamotari bari mu kazi uyu munsi i Kigali ko iki cyemezo kitabareba, bazakomeza batware moto uko bisanzwe ndetse n’ibyemezo byo gukora ikimotari iyo bishize bazongera bahabwe ibindi.”

Dr Jimmy Gasore yavuze ko iki cyemezo kizaba kireba gusa abashaka kwinjira mu mwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bashya mu Mujyi wa Kigali.

Iki cyemezo kiri mu mugambi wo gukomeza kongera ibinyabiziga bidahumanya ikirere mu Rwanda, aho ubushakashatsi bwagaragaje ko ibinyabiziga bya moto bigira uruhare rwa 57,10%.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 2 =

Previous Post

Gisagara: Ntibumva uko gahunda ijyamo ababishaka yagizwe iturufu yo kubima ibyo bemerewe

Next Post

Uwafashwe yinjije mu Rwanda ibitemewe yari akuye muri Congo yatanze ibisobanuro

Related Posts

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

IZIHERUKA

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe
AMAHANGA

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwafashwe yinjije mu Rwanda ibitemewe yari akuye muri Congo yatanze ibisobanuro

Uwafashwe yinjije mu Rwanda ibitemewe yari akuye muri Congo yatanze ibisobanuro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.