Umwe mu Badepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko imwe mu ngingo yihutirwa igomba kuganirwaho n’Inteko, ari ukuba batora itegeko ryo gukura Igihugu cyabo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba kitaramaramo n’umwaka.
Ni nyuma yuko Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo isubukuye imirimo yayo ku ya 15 Werurwe 2023.
Depite Jean-Baptiste Muhindo Kasweka yagaragaje ingingo nyamukuru zigomba kuranga imirimo y’Inteko muri iki gihembwe, irimo gusuzuma ibikorwa bya Gisirikare mu Ntara za Kivu ya Ruguru na Ituri.
Yagize ati “Ibyihutirwa biruta ibindi byose bigomba kuganirwaho muri iyi nteko, mbere na mbere ni ugusuzumana ubushishozi impamvu FARDC yagiye itakaza ibice byinshi byagiye bifatwa na M23. Ingingo ya kabiri yihutirwa ni ugutora umwanzuro usaba gukura Igihugu cyacu muri EAC.”
Umwaka nturuzura Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yinjiye muri uyu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, kuko yinjiyemo mu buryo burunduye tariki 29 Werurwe 2022. Ni ukuvuga ko habura iminsi micye ngo umwaka wuzure.
Uyu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba kandi ukomeje gufasha iki Gihugu rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kwivana mu bibazo by’umutekano mucye bimaze iminsi mu butasirazuba bwacyo.
Abakuru b’Ibihugu bigize uyu Muryango bagiye bafata imyanzuro itandukanye igamije gushakira amahoro Congo, irimo no koherezayo ingabo, ubu zanatangiye inshingano zazo.
Gusa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagiye yanga kubahiriza imwe muri iyi myanzuro, byumwihariko uwo kuganira n’umutwe wa M23 umaze iminsi uhanganye n’Igisirikare cy’iki Gihugu.
Kutubahiriza uyu mwanzuro, biri no mu byatumye intambara hagati ya FARDC na M23 ikomeza gukara, kuko uyu mutwe wasabye kenshi ko wifuza kugirana ibiganiro na Guverinoma, ariko igakomeza kuwutera umugongo ivuga ko itaganira n’umutwe w’iterabwoba.
Ibihugu bikomeye ndetse n’imiryango mpuzamahanga yaba uwa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) uw’Abibumbye (UN) ndetse n’Abakuru b’Ibihugu by’ibihangange, bo ntibahwemye gusaba Guverinoma ya Congo kuyoboka inzira y’ibiganiro by’amahoro.
RADIOTV10