Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umudepite muri Congo yagaragaje ingingo itunguranye bifuza ko Igihugu cyabo gishyira mu bikorwa

radiotv10by radiotv10
18/03/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Umudepite muri Congo yagaragaje ingingo itunguranye bifuza ko Igihugu cyabo gishyira mu bikorwa
Share on FacebookShare on Twitter

Umwe mu Badepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko imwe mu ngingo yihutirwa igomba kuganirwaho n’Inteko, ari ukuba batora itegeko ryo gukura Igihugu cyabo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba kitaramaramo n’umwaka.

Ni nyuma yuko Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo isubukuye imirimo yayo ku ya 15 Werurwe 2023.

Depite Jean-Baptiste Muhindo Kasweka yagaragaje ingingo nyamukuru zigomba kuranga imirimo y’Inteko muri iki gihembwe, irimo gusuzuma ibikorwa bya Gisirikare mu Ntara za Kivu ya Ruguru na Ituri.

Yagize ati “Ibyihutirwa biruta ibindi byose bigomba kuganirwaho muri iyi nteko, mbere na mbere ni ugusuzumana ubushishozi impamvu FARDC yagiye itakaza ibice byinshi byagiye bifatwa na M23. Ingingo ya kabiri yihutirwa ni ugutora umwanzuro usaba gukura Igihugu cyacu muri EAC.”

Umwaka nturuzura Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yinjiye muri uyu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, kuko yinjiyemo mu buryo burunduye tariki 29 Werurwe 2022. Ni ukuvuga ko habura iminsi micye ngo umwaka wuzure.

Uyu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba kandi ukomeje gufasha iki Gihugu rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kwivana mu bibazo by’umutekano mucye bimaze iminsi mu butasirazuba bwacyo.

Abakuru b’Ibihugu bigize uyu Muryango bagiye bafata imyanzuro itandukanye igamije gushakira amahoro Congo, irimo no koherezayo ingabo, ubu zanatangiye inshingano zazo.

Gusa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagiye yanga kubahiriza imwe muri iyi myanzuro, byumwihariko uwo kuganira n’umutwe wa M23 umaze iminsi uhanganye n’Igisirikare cy’iki Gihugu.

Kutubahiriza uyu mwanzuro, biri no mu byatumye intambara hagati ya FARDC na M23 ikomeza gukara, kuko uyu mutwe wasabye kenshi ko wifuza kugirana ibiganiro na Guverinoma, ariko igakomeza kuwutera umugongo ivuga ko itaganira n’umutwe w’iterabwoba.

Ibihugu bikomeye ndetse n’imiryango mpuzamahanga yaba uwa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) uw’Abibumbye (UN) ndetse n’Abakuru b’Ibihugu by’ibihangange, bo ntibahwemye gusaba Guverinoma ya Congo kuyoboka inzira y’ibiganiro by’amahoro.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − 4 =

Previous Post

Perezida w’igihangange ku Isi yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi

Next Post

Hamenyekanye umubare w’abantu bishwe n’ibiza mu minsi 15 biganjemo abahitanywe n’inkuba

Related Posts

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

by radiotv10
27/01/2026
0

Abajenerali barimo Maj Gen Sylvain Ekenge, wahoze ari Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) baravugwa nk’abatangabuhamya mu...

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

by radiotv10
27/01/2026
0

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Buhinde batangaje amasezerano akomeye y’ubucuruzi nyuma y’imyaka hafi 20 y’ibiganiro byagiye bihagarara kenshi, mu gihe...

IZIHERUKA

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories
AMAHANGA

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

28/01/2026
Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

28/01/2026
Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hamenyekanye umubare w’abantu bishwe n’ibiza mu minsi 15 biganjemo abahitanywe n’inkuba

Hamenyekanye umubare w’abantu bishwe n’ibiza mu minsi 15 biganjemo abahitanywe n’inkuba

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.