Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umudipolomate ukomeye yagaragaje ikintu kihariye ku Rwanda gishimangira icyizere afitiye Afurika

radiotv10by radiotv10
05/04/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Umudipolomate ukomeye yagaragaje ikintu kihariye ku Rwanda gishimangira icyizere afitiye Afurika
Share on FacebookShare on Twitter

Ambasaderi wa Angola mu Rwanda, Dr. Eduardo Octavio avuga akurikije uko abona Iterambere ry’u Rwanda rihagaze n’aho rwavuye, bitanga icyizere ko Umugabane wa Afurika uzigobotora ibyo guhora utegeye amaboko amahanga.

Yabitangaje mu kiganiro n’Itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 2023, gitegura ishyirwa hanze ry’igitaro cy’Umwanditsi w’ibitabo ukomoka muri Angola, Dr. Francisco Queiroz, akaba n’umujyanama wa Prezida João Manuel Gonçalves Lourenço.

Iki kiganiro cyabimburiye imurika ry’igitabo cy’uyu mwanditsi kiswe ‘The Great Kassitur in the Sekele Dynasty’, gishyirwa ahagaragara kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Mata 2023, igikorwa cyanahujwe n’umunsi ngarukamwaka w’amahoro n’ubwiyunge muri Angola.

Dr. Tchikondo, yavuze ko “Nshingiye ku muvuduko w’iterambere, nararebye nsanga mu myaka iri imbere abantu bazaba bakoresha ikoranabuhanga rya Telepathy, aho bazajya bifashisha utwuma dushyirwa mu bwonko bw’umuntu. Ibi icyo bizafasha, ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry’ibihugu, by’umwihariko iry’Umugabane wa Afurika.”

Abajijwe niba ibi uyu Mugabane wabyishoboza hadasabwe inkunga muri za mpatsibihugu, Dr Tchikondo yashimangiye ko uyu Mugabane ufite byose ukeneye ngo ugere ku cyo wifuza cyose, ahubwo ko ikibura ari ugufatanyiriza hamwe, ingingo ikunze kugarukwaho na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Abajijwe impamvu u Rwanda rwatoranyirijwe kumurikirwamo iki gitabo, ambasaderi wa Angola mu Rwanda, Dr. Eduardo Octavio, yavuze ko u Rwanda ari Igihugu buri muntu wese yifuza guturamo, bitewe n’iterambere riherekejwe n’amahoro rufite.

Ati “U Rwanda turufatiraho icyitegererezo, kuko iyo urebye uko rwari rumeze mu 1994, n’uko rwabashije kwihuta mu kongera kwiyubaka kuri ubu abaturage barwo bakaba bariho mu mahoro, ibyo bihita birugira intangarugero.”

Ambasaderi Octavio, yakomeje avuga ko Angola n’ u Rwanda bifitanye umubano umaze igihe kini, kandi ibyo bihita bituma Ibihugu byombi bibasha gusaranganya ubunararibonye mu nkingi zose.

Avuga ko ku bufatanye na Ambasade ya Angola mu Rwanda, bahisemo kumurikira iki gitabo mu Rwanda kuko ari Igihugu gisangiye amateka ashingiye ku rugamba rwo kwiyubaka no guharanira amahoro arambye.

Iki gitabo ‘The Great Kassitur in the Sekele Dynasty’ kiri bumurikwe uyu munsi muri Kigali Convention Center, kigaragaza uburyo Ibihugu bya Afurika byagera ku iterambere mu buryo bwihuse hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga, kikaba gikubiyemo uko ibi byose bizagerwaho.

Ambasaderi wa Angoma mu Rwanda ari kumwe n’uyu mwanditsi

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × four =

Previous Post

Dr.Sabin yahishuye ibiteganywa mu rwego rw’Ubuzima bizatuma rutumbagira rugaha Abaturarwanda serivisi zihanitse

Next Post

Umushyitsi ukomeye wari utegerejwe mu Rwanda yahageze yakiranwa urugwiro

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umushyitsi ukomeye wari utegerejwe mu Rwanda yahageze yakiranwa urugwiro

Umushyitsi ukomeye wari utegerejwe mu Rwanda yahageze yakiranwa urugwiro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.