Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga ari kumwe n’Umuyobozi w’Umutwe w’Ingabo zidasanzwe, Brig Gen Stanislas Gashugi, ndetse n’Umuyobozi Ushinzwe Ubutasi muri RDF, Col Regis Gatarayiha; bitabiriye inama y’abasirikare bakuru mu Miryango ya EAC na SADC yize ku bibazo by’umutekano biri muri DRC.
Ni inama yabaye kuri iki Cyumweru tariki 16 Werurwe 2025 i Harare muri Zimbabwe nk’uko tubikesha Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda butangaza ko “Umugaba Mukuru wa RDF, Gen MK Mubarakh yitabiriye inama y’Abasirikare bakuru yabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, i Harare muri Zimbabwe.”
Ubuyobozi Bukuru bwa RDF, bukomeza buvuga kandi ko General Mubarakh Muganga yitabiriye iyi nama ari kumwe n’abandi bayobozi mu Ngabo z’u Rwanda, barimo Brig Gen Stanislas Gashugi uherutse guhabwa inshingano zo kuba Umuyobozi w’Umutwe w’Ingabo zidasanzwe (Special Operations Force), ndetse n’Umuyobozi ushinzwe Ubutasi mu Ngabo z’u Rwanda, Col Regis Gatarayiha.
Iyi nana yitabiriwe n’abayobozi mu Ngabo z’u Rwanda kimwe na bagenzi babo bo mu Bihugu bigize Imiryango ya EAC na SADC, igamije kurebera hamwe ibigomba kwigirwa mu yindi nama y’Abaminisitiri iteganyijwe uyu munsi ku wa Mbere Tariki 17 Werurwe 2025.
Iyi nama y’Abaminisitiri bo mu Bihugu bigize iyi Miryango yombi irasuzumira hamwe raporo y’Inama ihuriweho y’Abakuru b’Ibingabo ivuga ku guhagarika imirwano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’ishyirwaho ry’Urwego rushinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ifatirwa mu mu biganiro bihuriweho n’iyi miryango yombi.
Iyi nama ibaye nyuma yuko Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Ubukungu wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) bafashe icyemezo cyo guhagarika ubutumwa bw’Ingabo zawo zari zoherejwe mu burasirazuba bwa DRC gufasha igisirikare cya Congo guhangana na M23, bakemeza ko ibibazo byo muri aka gace bigomba gushakirwa umuti binyuze mu nzira z’ibiganiro.
Nanone kandi iyi nama ibaye mu gihe habura umunsi umwe ngo i Luanda muri Angola habere ibiganiro by’imishyikirano biteganyijwe guhuza Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23.
RADIOTV10